Nyuma y’aho bigaragariye ko hari amwe mu masomo yo muri Bibiliya Abakirisitu basoma ariko ntibayasobanukirwe neza, ababashije kuyamenya bahisemo kuyasobanura bifashishije amashusho.
Birashoboka hari benshi bajya basoma igitabo cy’Ibyahishuwe ndetse na Daniel ntibabisobanukirwe. Inkuru z’ikiyoka, inyamaswa y’amahembe runaka, imiyaga, impanda, umugore, maraya, imyaka 1000, inyenyeri n’ibindi, ku buryo ubisoma asigarana urujijo; Umuryango “Precious Present Truth” ugendera ku mahame y’ukuri kwa Bibiliya watangije igikorwa cyo kumara uru rujijo hifashishijwe amashusho.
Uyu muryango wifashisha ababwirizabutumwa mpuzamahanga barimo Prof. Dr. Walter Veith, Ivor Myers, Doug Batchelor, Joe Crews, Randy Skeete na Ted. N. Wilson mu gusobanura aya masomo asa n’ubufindo kuri benshi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ngamije Alexandre uhagarariye “Precious Present Truth” yavuze ko ubu bamaze gusobanura mu Kinyarwanda n’Igiswahili ibyigisho by’uruhererekane byitwa “Igitero gikaze”, isomo ryari risanzwe mu Cyongereza, aho batanga ubusobanuro bwimbitse bw’igitabo cy’Ibyahishuwe kuva ku gice cya 1 kugeza ku gice cya 22.
Igitero kivugwa muri iri somo ryateguwe na Prof. Dr. Walter Veith, Ngamije akomeza avuga ko ari igihagurukiye kurwanya Yesu Kirisito kandi kigakorwa n’abitwa ko bamwizera.
Yagize ati “Ni ibyigisho bitanga umucyo w’aho igitabo cy’Ibyahishuwe ndetse n’icya Daniyeli bihurira n’ubuzima bwa buri munsi, n’uko ubuhanuzi bujyanye n’iminsi ya nyuma bugenda busohora umunsi ku munsi.”
Akomeza avuga ko mu rwandiko rwa “Matayo 24” hagaragara ibimenyetso by’ibihe by’iminsi y’imperuka. Bakaba barashyize ibi byigisho 36 mu mashusho bakabihuza n’ubuzima bwa buri munsi kugira ngo abantu batazatungurwa n’imperuka.
Yakomeje avuga ko Umuryango “Precious Present Truth” utagamije ubucuruzi, ahubwo ari ukugira ngo abantu basobanukirwe ubuhanuzi, kuko ari byo bitabo byereka abantu iby’iminsi y’imperuka kugirango bashobore kwitegura kugaruka kwa Yesu Kirisito mu buryo bwimbitse.
Ati “Ariko kandi kuko natwe hari ibyo dusabwa bisaba amafaranga, abantu baduha amafaranga macye cyane, kugirango tubashe gusobanura ibyigisho byinshi, kandi bibashe kugera ku bantu benshi batandukanye.”
Akomeza avuga ko abifuza ibi byigisho bashobora kubibona mu byiciro cyangwa se ababishoboye bagatwara ibyigisho 36 icyarimwe, cyangwa bagasura urubuga www.preciouspresenttruth.org. cyangwa bakandikira abashobora kubafasha kuri [email protected].



















TANGA IGITEKEREZO