Iki ni ikibazo cyibazwa n’abatari bake bibaza uko bigenda umuntu wari ufite amasezerano y’Imana iyo asubiye inyuma mu byaha.
Hari ijambo twabonye ubushize rivuga ngo: “utegereza isezerano ry’Imana aritegereza yihanganye, akiranuka kandi yizeye” Ni amagambo atatu adatana. Imana ijya isezeranya abantu ariko ikabasezeranya mu buryo butandukanye. Turebere hamwe bumwe muri bwo:
1. Hari isezerano Imana itanga ikongeraho n’indahiro
Hariho isezerano Imana ijya iha umuntu ariko ukumva yongeyeho n’indahiro yayo, ikavuga ngo: “ndirahiye…, ndahiye kwera kwanjye…., ndirahiye ndi mu ijuru bizagenda uku n’uku…. Aha niryo rya jambo riza ribiherekeje rikavuga ngo: “Njyewe Uwiteka uko nabitekereje niko bizagenda” cyangwa se ikavuga ikagerekaho n’ijambo ngo: “ni ukuri ni ukuri….” bigaragaza indahiro y’Imana. Iri sezerano rero ivuze igashyiraho n’indahiro yayo uko bizasa kose, uko bizagenda kose, uko bizaba kose iki kintu ivuze byange bikunde kiba kizaba. Kuko kiriho indahiro y’Uwiteka.
Bivuga ngo, isezerano Imana yagusezeranije iyo yashyizeho n’indahiro yayo, icyo gihe n’ubwo waba warasubiye inyuma mu byaha, ibyo yagusezeranije irabisohoza nkuko yabyirahiye kubigukorera.
Binyibukije amagambo ari muri Zaburi, Uwiteka asezeranya Dawidi maze Uwiteka arirahira ati: “Sinzivuguruza umurava wanjye, sinzica isezerano ryanjye, sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye igihe kimwe narahiye kwera kwanjye sinzabeshya Dawidi” Zaburi 89: 34-36
Aha ni igihe Uwiteka asezeranya Dawidi, yashyizeho n’indahiro ikomeye amusezeranya kuzamwicaza ku ntebe y’Ubwami ikazanabukomeza. Nyamara mwibuke ko Dawidi nubwo yari umukiranutsi igihe kimwe cyarageze aracumura akora icyaha, aragenda asambanya umugore wa Uliya babyarana n’umwana arangije n’uyu Uliya aramwicisha.
Ariko Imana kubw’indahiro yayo ntabwo yigeze ikuraho isezerano yari yaravuze ko izakomeza ubwami bwa Dawidi, ibi byarabaye nkuko yari yarirahiye. Ibi byatewe n’iki? Byatewe n’uko hari indahiro ikomeye yari yarageretse ku isezerano rya Dawidi. Iyi ndahiro rero Imana igereka ku ijambo isezeranya umuntu iba ikomeye cyane.
2. Habaho n’irindi sezerano Imana itanga ariko ryo rikaza risa n’irifite amabwiriza
Ubu ni ubundi buryo Imana itangamo isezerano ariko risa n’irifite amabwiriza, bivuga ngo hari icyo Imana igusaba kugira ngo nayo izasohoze icyo yagusezeranije. Iri sezerano Imana itanga rifite amabwiriza nyiri ukurihabwa aba asabwa kuyubahiriza.
Ukumva Imana irakubwiye iti: “kugira ngo bizagende uku, nzagukorera ibi ariko nawe usabwa gukora ibi…, ariko nawe usabwa kugenda uku…, ariko nawe usabwa kwifata utya..., urasabwa kwitwara uku n’uku…”
Muri Bibiliya kandi dusoma ngo: “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe nayo izagusumbisha amahanga yose yo mu isi.” Gutegeka kwa kabiri 28: 1
Ni ukuvuga ngo aha hari isezerano ryo gusumbishwa amahanga yose, ariko hariho n’amabwiriza avuga ko nawe nubigenza gutya na gutya… nukora biriya byose yavuze. Ibi bitandukanye rero n’ahambere twabonye Imana ivuga ngo “ndirahiye”.
Aha rero hari benshi rwose bamara guhabwa isezerano hanyuma bakava ku Mana bagasubira mu byaha barangiza bagakomeza gutegereza no gushyira igitutu ku Mana ngo isohoze ibyo yababwiye, abandi bakayita inyabinyoma. Nyamara muvandimwe wacu ni byiza kubanza kumenya neza Imana ijya kuguha isezerano yagusezeranije ite? Mu buhe buryo?
Hariho ikindi nakwita nk’ubuntu bukomeye bw’uriya muntu Imana iba yarasezeranije ikamushyiriraho n’indahiro, akenshi umutima we uhora umugarura, Imana ifite ukuntu ihora imugarurira hafi. Dawidi yapfaga kumenya ko yakoze ikibi umutima we ukamubuza amahoro agahita yikubita hasi akarira akaboroga agaca bugufi akihana.
Ariko uyu wundi wahawe isezerano risa n’irifite amabwiriza, uyu we niwe responsable w’isezerano rye. Bivuga ngo nukora ibyo Imana yagutegetse wa munsi igusezeranya, na yo izabisohoza. Nudakurikiza ibyo yagutegetse nayo ntizabisohoza.
Aha ushobora kwibaza icyo Imana igenderaho itanga isezerano rifite indahiro cyangwa irifite amabwiriza: ibi nta muntu wabimenya ahubwo biguma ari ubwiru bw’Imana yonyine.
Mu by’ukuri Imana yacu ntishobora kunanirwa gukora icyo yivugiye ubwayo, ahubwo ni ukubanza ukamenya niba isezerano yaguhaye ririho indahiro cyangwa ririho amabwiriza.
Igikomeye si ibikomeye ucamo ahubwo igikomeye ni icyo Imana yakuvuzeho. Ni imana ivuga bikaba: itegekesha ijambo, ivugisha ijambo kandi yaremesheje ijambo. Ni ukuvuga ngo ijambo ryayo rirarema. Imana ibahe umugisha ikomeze ibarinde ibakomereze mu masezerano yabahaye, ni iyo kwizerwa ntizananirwa kuyasohoza kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Luka 1: 37
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na Calling In Action Ministries



















TANGA IGITEKEREZO