Ijambo Djihadi abatari bake bararyumva bagahita bumva intambara, urugomo n’ibindi bikorwa by’iterabwoba. Si ko biri kuko ari intambara ibaho igamije guharanira idini ya Islam igihe hagize abayirwanya. Iyi ntambara ikorwa hatagize uwo ihohotera uretse kurwanya abo barwana gusa. Igikomeje kugaragara hirya no hino ku isi ni uko ikoreshwa nabi n’imitwe itandukanye igamije inyungu zayo bwite bikitirirwa Islam.
Umumenyi mu idini ya Islam Sheikh Sindayigaya Moussa aratugezaho ubusobanuro bw’ijambo Djihadi, n’uburyo ikoreshwa, nk’uko byifujwe n’abasomyi ba IGIHE batandukanye.
Djihadi ni ijambo riri mu rurimi rw’Icyarabu, risobanuye gukoresha Imbaraga zose mu guharanira Idini y’Imana. Djihadi ikorwa mu buryo bunyuranye harimo ikorwa n’ururimi, kwandika ibitabo usobanura Idini ya Islam unayigeza ku bandi. Djihadi ishobora no gukorwa mu mirwano iyo bibaye ngombwa mu gihe hari abantu barimo kurwanya Islam bigaragara bakoresheje Imbaraga bica Abayislamu babaziza Idini yabo.
Icyo gihe abayisilamu babishoboye bemerewe kurwana n’uwo mwanzi wabo, mu rwego rwo Kwitabara no kwivana muri ako karengane nk’uko Imana ibivuga.
Qor’an 22:39-40, igira iti “Babandi babangamiwe bahuguzwa barenganywa bazira Idini yabo, abo bemerewe kwirwanaho barwana n’abanzi babo, kandi Imana ishoboye kubatabara, abo babyemerewe kuko birukanywe mu mazu yabo barengana bazira ko bemeye Imana bavuga bati ‘Allah ni we nyagasani wacu.”
Uko Djihadi yatangiye
Intumwa Muhammad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yahishuriwe ubutumwa iri i Maka, kuva icyo gihe abemwemeye bakomeje gutotezwa bazira ko babaye abayisilamu, bigera ubwo bamwe bahunga bwa mbere bajya i Habasha (Antiyokiya); bagezeyo abahakanye ubutumwa bwa Muhammad babakurikiyeyo bajya gusaba Umwami wa Antiyokiya kubirukana ngo basubire iwabo, ariko umwami yarabyanze akomeza kubaha ubuhungiro.
Nyuma y’aho abayisilamu bakomeje gutotezwa mu Mujyi wa Maka, ni bwo bongeye kwimuka bahungira i Madina mu birometero birenga Magana ane (400Km). Bagezeyo ababarwanyaga i Maka barabakurikiranye muri iyo ntera yose babasangayo babaziza Idini yabo, ni bwo uyu murongo wahishuwe noneho Imana ibemerera kwitabara no kwirwanaho.
Djihadi na none ishobora gukorwa kubera kurenganura abantu bari mu karengane n’itotezwa risanzwe, aho usanga abana, abagore n’abanyantege nke bicwa urubozo, kabone n’iyo byaba bikozwe n’ubutegetsi. Icyo gihe Islam itegeka abayisilamu guhaguruka bakajya kurenganura abo bantu no kurwanya ako karengane.
Imana yaravuze iti “Ese ni ukubera iki mudahaguruka ngo mujye kurwana mu nzira y’Imana mu gihe mubona abanyantege nke b’abagabo n’abagore ndetse n’abana batotezwa, basaba Imana kubatabara bagira bati ‘Mana yacu! Dutabare utuvane muri uyu Mujyi urimo abantu b’abanyamahugu, kandi uduhe umurengezi adutabare.” Qor’an 4:75.
Igihe Abayisilamu bari kuri Djihadi bategetswe kwirinda kurenganya no guhohotera abatabarwanyije batababangamira. Imana iti “Murwane mu nzira y’Imana, murwana n’ababarwanya kandi muramenye ntimuzarengere ngo murwanye abatabarwanya kuko Imana ntikunda abarengera.“ Qor’an 2:190.
Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yagaragaje imyitwarire igomba kuranga abayisilamu muri Djihadi igira iti ”Muramenye ntimuzice Abana, Abagore, Abasaza, ntimuzice n’abantu barimo gusenga mu nsengero.” Ibi biragaragaza ko abayislamu barwanyaga ababarwanya.
Kandi n’iyo imirwano yatangiye, maze abaje kurwanya abayislamu bakiyemeza guhagarika intambara bakagana n’inzira y’amahoro n’imishyikirano, icyo gihe amategeko y’Idini ya Islam ateganya ko abayisilamu bagomba guhita bahagarika urugamba bakagana inzira y’amahoro. Imana yaravuze iti ”Kandi nibahitamo inzira y’imishyikirano nawe uzayemere maze wiringire Imana, kuko Imana irumva kandi izi byose.”
Hari benshi bitirira Islam n’abayisilamu ibikorwa bibi bishobora gukorwa n’umwe mu bayisilamu cyangwa kamwe mu dutsiko tw’abayisilamu, twashinzwe kubera inyungu bwite z’abadushinze; ariko iyo witegereje usanga hari ibikorwa bibi by’iterabwoba bikorwa na tumwe mu dutsiko tw’abakirisitu mu izina ry’idini ya Gikirisitu ariko ntibyitirirwe ubukirisitu, ntibinaryozwa abandi bakirisitu bose ngo usange aho banyuze bakemangwa nk’uko bikorerwa abayisilamu. Nta n’ubwo Bibiliya yigeze yitirirwa iterabwoba nk’uko byakozwe kuri Qor’an ubwo bamwe batangaje ko ari yo nkomoko y’Iterabwoba, kubera ko hari abayisilamu bagaragaye mu bikorwa by’iterabwoba.
Urugero
Mu gihugu cya Uganda uwitwa Joseph Konny yatangije umutwe wa Gisirikare wa Djihadi ya Gikirisitu urwanira ubukirisitu awita Lord Resistance Army (LRA) uwo mutwe ukaba uharanira ko Igihugu cya Uganda cyayoborwa n’igitabo cya Bibiliya.
Uyu mutwe wa LRA n’ubwo wiyita ko ari ingabo zirwanira Imana zigamije gutegekesha Igitabo cya Bibiliya, abawurimo barica bakanafata abagore ku ngufu, bakanahatira abana bato kujya mu gisirikare n’ibindi bikorwa biteye isoni bakora babyitirira Ubukirisitu nyamara binyuranyije n’amategeko ya Bibiliya.
Niba rero ibi bikorwa na bamwe bititirirwa ubukirisitu, ni na ko byagombye kugenda ku bayisilamu niba hari agatsiko kakora ibikorwa bibi kiyitirira Islam, ibyo ntibigombye kwitirirwa Islam nk’idini cyangwa ngo biryozwe Abayisilamu bose, kuko icyaha ni gatozi.



















TANGA IGITEKEREZO