00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore uburyo Imana inyuramo ivugana n’abantu

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 5 July 2014 saa 05:27
Yasuwe :

Abantu banshi bavuga kandi bakemera ko bagirana imibanire runaka n’Imana, ariko ibyo bigashimangirwa n’uko ivugana nabo. Ese hari uburyo bwihariye Imana ivuganamo n’abantu? Iyi nyigisho mwayiteguriwe n’Umuvugabutumwa Musengimana Abel.
Ndabasuhuje bakundwa n’umwami Yesu. Nshimishijwe na none no kuganira namwe ijambo ry’Imana rifite intego yo kumenyesha abizera uburyo Imana ivugana n’abantu bayo.
Mbere na mbere ni ngombwa ko tubanza kwemeranya ko Imana ivuga kandi igasezeranya abayizera (…)

Abantu banshi bavuga kandi bakemera ko bagirana imibanire runaka n’Imana, ariko ibyo bigashimangirwa n’uko ivugana nabo. Ese hari uburyo bwihariye Imana ivuganamo n’abantu? Iyi nyigisho mwayiteguriwe n’Umuvugabutumwa Musengimana Abel.

Ndabasuhuje bakundwa n’umwami Yesu. Nshimishijwe na none no kuganira namwe ijambo ry’Imana rifite intego yo kumenyesha abizera uburyo Imana ivugana n’abantu bayo.

Mbere na mbere ni ngombwa ko tubanza kwemeranya ko Imana ivuga kandi igasezeranya abayizera ibyo ibateganyiriza mu bihe bizaza. Si rimwe si kabiri, Imana yavugishije umugaragu wayo Aburahamu ikamusezeranya byinshi cyane ariko icyari gihatse ibindi ni ukuzaragwa Kanani we n’urubyaro rwe ndetse no guhabwa umugisha n’Imana (Itangiriro14:16-17).

Imana yagiye ivugana n’abagaragu bayo batandukanye, muri bo twavuga nka Yosuwa, Dawidi n’abandi.

Ikindi, Imana yagiye ivugana n’abantu bayo ibinyujije mu kanwa k’abahanuzi. Muri abo bahanuzi twavuga nka Yesaya, Ezekiel, Daniel n’abandi.

Imana ivugana n’abantu bayo inyuze mu buhanuzi

Umwuka wera yenda ku by’Imana akabinyuza mu kanwa k’abahanuzi, ni uko umuhanuzi akarangurura akabwira abantu b’Imana icyo ibashakaho cyangwa se ibigiye kubaho mu gihe gitebutse cyangwa gishyize kera.

Hari ubundi buryo Imana ivuganamo n’abantu bayo. Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu gitabo cyo Kubara 12:6-8 tuhasanga amagambo Imana yabwiye Aroni na Miriyamu ubwo bari baneguye Mose ko yarongoye Umunyetiyopiyakazi (kunegurira abakozi b’Imana mu rwongorerano bidashimisha Imana), yarababwiye iti «Nimwumve amagambo yanjye: Niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa niho nzamwimenyeshereza, mu nzozi niho nzavuganira nawe» (Kubara12:6).

Nk’uko bigaragara Imana ibasha kuvugisha abantu mu iyerekwa mu buryo bw’inzozi abantu bashyizweyo.

Ikindi ni uko umuntu abasha kumva ijwi ry’Imana akaritandukanya n’andi majwi kandi ku bizera bagasobanukirwa ko bavuganye n’Imana ndetse bakumvira bakanashyira mu bikorwa ibyo Imana ibashakaho.

Imana ubwayo yarabyihamirije ubwo yagiraga iti «Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose. Uwo we twivuganira n’akanwa kacu neruye, Atari mu migani, kandi ishusho y’Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose».(Kubara12:7-8).

Nk’uko bigaragara muri iyo mirongo tuvuze hejuru, abantu babasha kumva ijwi ry’Imana ibavugisha kandi bakaritandukanya n’andi majwi ndetse bakanakora ibyo iryo jwi ribategeka. Uburyo buheruka ndetse bufite imizi ntanyeganyezwa ni ijambo ry’Imana Bibiliya.

Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo3:16 aho ijambo ry’Imana Bibiliya ritubwira riti "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugirango umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose».

Nk’uko bigaragara Imana ivugana n’abantu bayo inyuze mu ijambo ryayo (Bibiliya).

Bakundwa n’umwami Yesu, ni ngombwa ko dusobanukirwa n’agaciro Imana iha ijambo ryayo yandikishije, Bibiliya. Muri ino minsi hari umwuka wa Satani wadutse ufite intego yo gutesha agaciro ijambo ry’Imana (Bibiliya), aho bamwe badatinya kwihanukira bati "Bibiliya si ijambo ry’Imana ahubwo ni igitabo gisanzwe".

Bakundwa ntituyobe kuko icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi kinyagisha. Imana ivuga rero mu buryo bune bukurikira: Ijambo ry’Imana (Bibiliya), ubuhanuzi, iyerekwa n’ijwi ry’Imana (Umuntu ashobora kuryumva n’ukwe gutwi bitanyuze muri izo nzira zindi zibanza).

Ubutaha tuzarebera hamwe rumwe mu ngero nyinshi z’uwo Imana yavugishije ikamuha amasezerano, tunabonereho umwanya wo gusobanura uko umuntu yakwitwara ngo asohorezwe amasezerano yahawe n’Imana, Ndabararitse.

Uwiteka abishimire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages