Kwihanganira ibigeragezo ni inyigisho ya ngombwa ku Mukristu wese, kuko kuba Umukristu bitavanaho ibigeragezo. Abatubanjirije mu byo kwizera, nabo bagiye bageragezwa mu buryo butandukanye, icyo basabwaga kwari ukwihangana no kwizera, ahasigaye Imana ikabaha imbaraga bakanesha.
Umuvugabutumwa Gato Christophe wateguye iyi nyigisho, avuga ko Yozefu yarose inzozi azirotorera bene se, yarose abona imiba 11 yubarara hagasigara umuba umwe uhagaze, arongera abona izuba n’ukwezi nabyo bimwikubita imbere, bacyumva izo nzozi, ishyari rirahaguruka bumva ko aribo bazamwubarara imbere akaba umutware wabo.
Nyuma yo kurotora izo nzozi yahuye n’ibigeregezo n’imibabaro itandukanye, bene se bamutaye mu rwobo, nyuma bamukuramo baramugurisha kubera ishyari bamugiriye, ariko Yosefu yarihanganye aranesha kugeza igihe Imana yasohoreje ibya za nzozi (Itangiriro 37:5-12).
Yozefu yahuye n’ibigeragezo, ndetse n’imibabaro myinshi, ariko ntiyavuye ku Mana, cyangwa ngo ayivovotere umwuka w’Imana yabanye nawe, mubyamugeragezaga byose.(Itangiriro 39).
Yosefu yarazi ko umugambi mwiza w’Imana wihishe inyuma y’ibyo bigeragezo byose yahuraga nabyo, bigatuma ayubaha muri byose, akirinda gukora icyaha (Itangiriro 45:8).
Imibabaro uhura nayo cyangwa ibigeragezo, ntibishobora gukuraho na gato icyo Imana yagusezeranyije, wibuke ko kwihangana gutera kunesha. (2 Petero 1:6).
Mwene data ibigeragezo ufite, cyangwa imibabaro, Imana irabizi kandi bizagira iherezo, wibuke ko ijambo ryayo rivuga ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo (Yakobo 1:12).



















TANGA IGITEKEREZO