Urukundo rw’Imana ni kimwe mu bintu bikomeye bituma igera aho idusezeranya kuzadukorera ikintu runaka mu buzima bwacu. Isezerano ry’Imana riza ari irikuzamura rikagushyira ku rundi rwego, riza ari irikuvana ku mwanya rigushyira ku w’isumbuyeho.
Isezerano rishobora kuza kandi ari irikubwira kurindwa kwawe. Impamvu y’iri sezerano ryo kurindwa ni uko haba hari ibikurwanya, hari izindi mbaraga zishaka kurwanya umugambi w’Imana kuri wowe, ariko nkuko tubizi umugambi w’Imana uza uherekejwe n’imbaraga zayo zikomeye kugira ngo ziwushyigikire hanyuma usohore. N’isezerano ry’Imana rero riba rihishwe mu mugambi w’Imana.
Imana nta kintu ikubwira gishyashya kuri yo, ishobora kukubwira ikintu ukumva ni gishya kuri wowe ariko ku Mana ntabwo aba ari gishya kuko ikubwira n’ubundi ibisanzwe bihishwe mu mugambi wayo, noneho muri wa mugambi wayo muremure ikagenda ikuvunguriraho duke duke. Bivuga ngo ibyo uzi ni bike cyane ugereranije n’umugambi w’Imana igufiteho.
Hari umuntu uhabwa isezerano hari n’Imana iritanga
Uwahawe isezerano hari icyo aba asabwa cyitwa gutegereza, muri icyo gihe uwatanze isezerano (Imana) aba arimo gutegura, kuko ibintu byose by’Imana bigira igihe cy’umuteguro.
Aha rero uwahawe isezerano we nubwo aba asabwa gutegereza ariko yakwibaza ngo nzategereza kugeza gihe ki? Igihe ntiyakimenya kuko ibyo yasezeranijwe aba azabibona igihe kigeze. Icyo gihe kiba kizwi n’uwatanze isezerano ari we Mana. Kuko Imana yatanze isezerano, ikubwira izi icyo izakora izi n’igihe izagikorera nubwo uwasezeranijwe we aba atazi icyo gihe kuko we aba asabwa gusa gutegereza.
Igihe cy’Imana rero ntabwo umuntu apfa kukimenya kuko ni igihe kizwi nayo mu bwenge bwayo mu mikorere yayo no mu kubaho kwayo. Ikindi ni uko mu gihe igusezeranya iba izi n’uko byose bizagenda n’igihe bizabera, wowe icyawe ni ugutegereza wihanganye, ukiranuka kandi wizeye. Aya ni amagambo atatu adatana mu masezerano y’Imana.
Kenshi iyo umuntu abwiwe iby’Imana atangira kubishushanya mu bwenge bwe: “ati buriya bizagenda gutya, bizaca muri izi nzira.” Ariko mu by’ukuri uzasanga inshuro nyinshi izo nzira wibwira atari ko bizagenda. Uko igihe cy’Imana ari ibanga ryayo ni nako n’inzira zayo ari ibanga ryihariwe nayo gusa.
Urugero: Imana ishobora kukubwira iti: “Nzagukiza indwara urwaye”. Ariko ntikubwiye niba izanyura mu baganga, ntikubwiye niba iziyizira ubwayo igategeka ugakira, ntinavuze yuko izohereza umuntu akakuramburaho ikiganza. Icyo yavuze ni uko izagukiza gusa ibindi ni ibyayo. Umuntu rero niko ameze, ntiwirenganye ntiwabuza umutima wawe gutekereza utyo ariko ibyiza ni uko, ibyo uketse utabifata nk’ihame kuko inzira z’Imana n’izacu biratandukanye rwose.
Muvandimwe mwene Data nagira ngo nkwibutse ko kuzasohoza ibyo Imana yakubwiye nta handi izajya gutira imbaraga zo kubikora. Umuntu ashobora kugusezeranya ati: “ejo nzaza kugusura” ariko hagera rwose bikamunanira kandi koko neza neza ukabona ko byamunaniye. Ariko Imana iyo yagusezeranije nta bundi bufasha ikenera, irihagije mu byawe kuko nta nakimwe kiyinanira niko yabwiye Yeremiya. Iyo yagusezeranije irabikora rwose kuko itabasha kwibagirwa ishobora byose. Uku niko dusoma ngo: “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere” Luka 1: 37
Reka dusoze dusenga Imana: “Nyakubahwa Mana ikomeye, nanjye ubwanjye nshishijwe bugufi n’ijambo ryawe, uretse ubuntu bwawe Mwami sinari nkwiriye no kurivuga kuko rirakomeye rirandenze niryo ryaremye ibi byose tubona. Ndasabira abantu bawe basomye iri Jambo wanshyize ku mutima, kugira ngo ubahe Mwami gufunguka amaso bongere bamenye icyo ubashakaho bibuke ko amasezerano yawe ari ay’ukuri, basobanukirwe rwose ko ari wowe uvuga kandi ugasohoza Mwami Mana. Gukomera no kubahwa bikomeze bibe ibyawe iteka, mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, Amen”
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


















TANGA IGITEKEREZO