00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari aho ushobora kubonera ukuruhuka nyakuri

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 5 January 2015 saa 07:07
Yasuwe :

Nta muntu n’umwe utifuza kuruhuka mu buzima bwe, cyane cyane muri iyi si yuzuye urusobe rw’ingorane n’imiruho myinshi yisukiranya ku muntu atabasha kurondora kandi umuruho ntushobora gutuma hari ikintu kindi wakora bitewe n’uko uba wumva umerewe.
Ese birashoboka kubaho uruhutse?
Muri Bibiliya dusoma ngo: “Kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.” Abaheburayo 4:10
Muri iki cyanditswe tubonamo igisobanuro cy’uburuhukiro ko ari (…)

Nta muntu n’umwe utifuza kuruhuka mu buzima bwe, cyane cyane muri iyi si yuzuye urusobe rw’ingorane n’imiruho myinshi yisukiranya ku muntu atabasha kurondora kandi umuruho ntushobora gutuma hari ikintu kindi wakora bitewe n’uko uba wumva umerewe.

Ese birashoboka kubaho uruhutse?

Muri Bibiliya dusoma ngo: “Kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.” Abaheburayo 4:10

Muri iki cyanditswe tubonamo igisobanuro cy’uburuhukiro ko ari ukuruhuka imirimo yacu nk’uko Imana yaruhutse iyayo! Mu by’ukuri Imana yaruhutse Imirimo yayo ryari? Ni igihe yari imaze kurema isi n’ibiyiriho byose mu minsi itandatu hanyuma ku munsi wa karindwi ikaruhuka.

Imana imaze kurema ibintu byose igaheruka Umuntu, yari izi neza ko ibintu byose bizagenda neza cyane cyane ko byose yari yabihaye umuntu ngo abitware (abitegeke), abikorere , abyiteho. Imana yararuhutse kuko yari yaremye umuntu mu ishusho yayo ndetse imwizeye cyane ko yari afite ubutware kuri byose.

Ibi bitwereka ko udashobora kuruhuka udafite ibyiringiro, ndetse ntushobora kuruhuka kandi nyamara ukandamijwe mu buzima bwawe! Imana yaruhutse irangije imirimo yose yari yiyemeje gukora.

Kwinjira mu buruhukiro bw’Imana ni ukuza kuri Kristo Yesu. Nk’uko yabyivugiye agira ati: “yemwe abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.” Aha bigaragara ko iyo tuje kuri Kristo cyangwa se tumwizeye tubona uburuhukiro budasanzwe bityo bikaba bihura no kwinjira mu buruhukiro bw’Imana Data.

Uwinjiye muri Kristo Yesu aba yinjiye mu buruhukiro nyabwo bw’Imana?

Ni uko muri Kristo ari ho hari ukūzura kw’Ubumana kose bityo tukaba natwe twuzurira muri we nk’uko tubisoma ngo: “Nyamara muri we niho hari ukūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri kandi mwuzuriye muri we ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.” Abakolosayi 2: 9-10

Uku kūzurira muri Kristo Yesu bivuga ko duhabwa ibyo afite hatavuyeho na kimwe, ibyo ni ukuvuga: ukwera, ubutware, ubwenge n’ibindi byose Yesu tumusangana! Ibi rero nibyo bituma uruhuka kuko uba uzi neza ko byose biri munsi y’ububasha bubonerwa muri Kristo Yesu, kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kukuzanira ibyiza ndetse ko muri Kristo nta rubanza ugifite.

Nta cyatuma utaruhuka ufite ibyiringiro bihebuje nk’ibyo muri wowe, nta cyatuma utaruhuka ugendera mu butsinzi nk’ubwo, nta cyatuma utaruhuka uzi ko Imana iri mu ruhande rwawe.

Muri make kwinjira mu buruhukiro bw’Imana ni ukwijira muri Kristo Yesu aho uhita ushushanywa nawe, bityo ukabaho ubuzima nk’ubwe ari bwo buzima bw’amahoro n’umutuzo nyakuri. Imana ibahe umugisha.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .