00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari igihe gusenga wiyirije ubusa biguhindukira imfabusa

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 29 December 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Ubushize twabonye ndetse dusobanukirwa neza icyitwa “Gusenga umuntu yiyirije ubusa” icyo bisonabura. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ni ryari ushobora noneho kubikora mu buryo budakwiye aho kukubera umugisha bikaba byakubera imfabusa imbere y’Imana.
Abakiristu cyangwa abandi bantu muri rusange bemera Imana basenga Imana, bagira amasengesho basenga yitwa kwiyiriza ubusa aho bayasenga biyimye ibyo kurya (bigomwe amafunguro) n’ibindi bisanzwe bibanezeza mu buryo bwo kwereka Imana ubwitange (…)

Ubushize twabonye ndetse dusobanukirwa neza icyitwa “Gusenga umuntu yiyirije ubusa” icyo bisonabura. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ni ryari ushobora noneho kubikora mu buryo budakwiye aho kukubera umugisha bikaba byakubera imfabusa imbere y’Imana.

Abakiristu cyangwa abandi bantu muri rusange bemera Imana basenga Imana, bagira amasengesho basenga yitwa kwiyiriza ubusa aho bayasenga biyimye ibyo kurya (bigomwe amafunguro) n’ibindi bisanzwe bibanezeza mu buryo bwo kwereka Imana ubwitange bwabo mu masengesho bayisenga.

Ubu buryo bwo gusenga ariko, hari igihe bushobora kubera imfabusa uwabukoresheje mu gihe atabaye maso.

Yesu abisobanura neza ati: « Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukamere nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa, ndababwira ukuri yuko abongabo baba bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko wowe niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe wiyuhagire mu maso kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye kandi So wo mu ijuru ureba ibyiherereye azakugororera. » Matayo 6.16-22

Bibiliya itubwira neza ko gusenga ari ukuganira n’Imana. Uku kuganira n’Imana, ni wowe nayo muba murimo kugirana ibiganiro byihariye by’ibanga ryanyu mwembi bigizwe n’amagambo uba uyibwira aturutse ku ndiba y’umutima wawe kuburyo biba bitareba buri wese wundi utari mwe.

Aha niho Yesu yabaciriye umugani w’abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga umwe ari Umufarisayo undi ari umukoresha w’ikoro maze wa Mufarisayo arahagarara asengera mu mutima we ashima Imana ko ngo atameze nk’abandi b’abanyazi, abakiranirwa n’abasambanyi ndetse avuga ko yewe atameze nk’uwo mugenzi we w’umukoresha w’ikoro ahubwo akomeza avuga ko yiyiriza ubusa kabiri mu cyumweru, atanga kimwe mu icumi mu byo yungutse byose.

Ariko wa mukoresha w’ikoro we ahagarara kure ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru ahubwo yikubita mu gituza ati « Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha. » Luka 18: 10-14

Uyu mugani Yesu yabaciriye yasaga n’ubasobanurira yuko gusenga atari ukwiyemera no kwiyerekana hose cyangwa kwivuga ibigwi byawe waba uri wenyine cyangwa muri rubanda.

Gusenga ni uguca bugufi mu mutima ukabanza kwibuka ko Imana muvugana ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba ukazirikana yuko no kuba wemererwa kuvugana no kuganira nayo ari ubuntu gusa yakugiriye kuko igukunda, bitabaye ibyo ntiwari ukwiye no kuvugisha ururimi rwawe izina ryayo kuko rirera.

Kenshi iyo dusoma inkuru z’abatubanjirije muri Bibiliya Yera, tubona uburyo ab’i Ninewe, umwami Dawidi n’abandi iyo bacumuraga k’Uwiteka Imana ikintu cya mbere bakoraga ni ukwiyiriza ubusa hanyuma ibyo kwinezeza byose bakabishyira ku ruhande kugira ngo berekane ko bababajwe rwose n’ibyaha byabo bagomeye Uwiteka maze nawe akabumvira.

Bakundwa Bene Data, Kwiyiriza ubusa si ngombwa ko buri wese abimenya ko wasenze wiyirije ubusa cyane cyane ko uretse kuba bagushima no kugutinya ko uri umuntu uzi gusenga cyane nta kindi bakumarira.

Nyamara uko gushimwa n’abantu uba wifuje niko Yesu yavuze ko kuguhindukira ingororano zawe ako kanya zigasimbura ingororano z’ijuru wasengeraga. Iherere wowe n’Imana yawe uyibwire ibyawe byose wifuza kuyibwira bikuri ku mutima, ni Imana yumva gusenga niyo wasenga buhoro mu ijwi rituje cyangwa mu mutima wawe bucece, ni Imana yumva gusenga kandi igasubiza.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages