Kuva kera Abanyarwanda bagaragaje ko bizeraga Imana babinyujije mu mazina bitaga abana babo no mu bikorwa bakoraga, bakavuga ko kubigeraho ari Imana yabibafashije.
Gusa muri uku kumenya Imana, bamwe bayumva mu buryo bunyuranye ndetse hari n’abagera ku rwego rwo gupfa amadini basengeramo kubera imyemerere.
Ku nshuro ya gatanu umuryango Africa Let’s Worship (AFLEWO) ukorera ijoro ry’amasengesho mu Rwanda wateguye ijoro ry’amasenegsho agamije gusengera igihugu.
Uyu mwaka iri ijoro rizaba tariki 11 Werurwe 2016, rikazabera muri Christian Life Assembly bakunze kwita CLA, ahazasengerwa ingeri z’uburezi, ubuzima, ubukungu n’umutekano.
Yannick Kanuma , umwe mu bayobozi ba AFLEWO avuga ko igikorwa cy’uyu mwaka gifite umwihariko wo kuba kije kubiba ubumwe mu itorero rya Kirisito mu Rwanda.
Yagize ati “Iki gikorwa cy’ijoro rimwe kigamije ubumwe mu bikorwa by’Itorero rya Kirisito mu Rwanda ndetse no kurema ibyiringiro mu mitima y’Abanyarwanda bose, gusengera igihugu cyacu, Akarere ndetse na Afurika.”
Akomeza avuga ko hari n’abasengera mu matorero atandukanye ntibabohokereyo, nyamara baza kwifatanya na AFLEWO ibitangaza bigakoreraka.
Ati “Abantu benshi batabohokera kujya gusengera mu yandi matorero kubera impamvu zitandukanye, iyo bamenye ko AFLEWO igiye kuba, baraza kuko bumva ko bisanzuye kandi baba bashaka no kuvoma ku mavuta y’abandi bahanzi baturutse mu yandi matorero.”
Kanuma akomeza avuga ko mu bikorwa byose bakorana, byaba amasengesho cyangwa gusubiramo indirimbo, bibongerera ubumwe ku buryo bikomeza kububaka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Urugero rwiza rugaragara mu ijambo ry’Imana igihe hubakwaga umunara w’i Babeli (Itangiriro 11). Imana yaravuze ngo ’Ubwo bavuga ururimi rumwe,bagashyira hamwe mu byo bakora; icyo bashaka kugeraho cyose bazakigeraho.’
Kugira ngo ibi bikorwa bigerweho, hari benshi babigiramo uruhare ahanini babinyujije mu kwiatanga dore ko Kanuma avuga ko ’hagenda hagaragara umubare munini w’abifuza gufatanya natwe mu myiteguro, akenshi twakira abantu bagera kuri 500 bifuza kwitanga higanjemo urubyiruko, kandi n’abavugabutumwa banyuranye batangiye kubyishimira cyane’.
Umuryango AFLEWO washinzwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Daystar muri Kenya mu 2004, bavuyeyo baza kuwugeza no muri Afurika yose.
Abapasiteri barenga 40 bayoboye amatorero atandukanye bitezwe muri aya masengesho barimo Pastor Aaron Ruhimbya (Evangelical Restoration Church Kimisagara), Pastor Hassan (CLA) hamwe na Pastor Pady Musoke (Trinity Tarbenacle Ministries).
Abaririmbyi n’amakorari atandukanye avuye mu matorero 48 arimo aturutse muri Zion Temple Gisozi na Gatenga, Evangelical Restoration Church Masoro; Evangelical Restoration Church Kimisagara, CLA, Women Foundation Ministries and Noble Family Church, Alarms Ministries, Omega Church, Eglise Vivante, The Potter’s Hands, New Life Bible Church n’andi.


















TANGA IGITEKEREZO