Abafarisayo n’Abasadukayo ni bamwe mu babayeho mu gihe cya Yesu, mu bihe byabo kenshi bari abo kugerageza Yesu mu bibazo bamubazaga n’imitego myinshi bamutegaga ariko kuko yari Umwana w’Imana kandi afite ububasha bwuzuye bwo kureba mu mitima yabo, ibi byatumye aba batabasha kugira icyo bageraho.
Mu bibazo bamubajije hari n’icyo bateruye bagira bati: “Mwigisha, iwacu habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we.
Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka uyu mugore azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?” (Matayo 22: 24-28)
Yesu arabasubiza ati: “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru” (Matayo 22: 30)
Dukurikije iki gisubizo Yesu yatanze, bigaragara ko nta gushyingirwa bizaba mu ijuru. Ntibivuze ko umugabo n’umugore batazamenyana nibahurirayo, ariko nta mubano wihariye wabashakanye bazongera kugirana bageze mu ijuru.
Mu yandi magambo nk’uko biragaraga nta gushakana kuzaba mu ijuru kuko bitazaba bikenewe. Igihe Imana yaremye ugushakana, kwari ukugira ngo ahaze ibintu bimwe na bimwe nkenerwa mu muntu yifuza.
Mbere na mbere Imana imaze kurema Adamu yabonye ko adakwiriye kuba wenyine muri iyi si ubwo yari amaze kuyishyirwamo, Imana ibona ahubwo ko akeneye umufasha. Uwiteka Imana iravuga iti: “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” (Itangiriro 2: 18).
Bigaragara ko Eva yari nk’igisubizo ku irungu rya Adamu, nk’umufasha we w’ubuzima, nk’umuntu uzamuba hafi kandi uzamuba iruhande mu buzima bwe bwose ku Isi.
Ibi bitandukanye no muri iri juru abizera tuganamo, kuko nta rungu rizabayo, nta n’abafasha bazaba bakenewe kuko tuzaba dukikijwe n’abamalayika bera benshi (Ibyahishuwe 7: 9-11) ndetse n’ibyo dukenera byose tuzabibonayo kuko mu ijuru “ukwifuza” kose kuzaba kutakiri muri twe.
Uyu mubiri twambaye ni wo utuma tugira ukwifuza gutandukanye: inzara, inyota, gushaka kurindwa kubera ubwoba, kutanyurwa n’ibindi. Ariko nk’uko Bibiliya itubwira yuko ijuru tujyamo ari ibihembo ku bizera, uku kuba ari ibihembo ni nayo mpamvu niturigeramo abizera tugomba guhindurwa tugasa n’Imana.
Tuzambikwa undi mubiri mushya, umubiri udapfa, umubiri utagira kubabara, umubiri utagira ukwifuza ukwo ari kwo kwose, umubiri utagira ubwoba n’ibindi.
Ikindi ni uko Imana yashyizeho ugushakana kugira ngo abantu yaremye ikunda babashe kororoka buzure isi (Itangiriro 1: 28). Aha rero, ijuru ntabwo rizaba rigikeneye kuzuzwa n’uko habayeho kubyara ahubwo abazajya mu ijuru bazajyayo gusa kuko bihannye ibyaha bakizera Umwami Yesu Kristo, nyuma yaho nta bandi bazavukira mu ijuru.
Ubwo nta kubyara nta n’irungu bizabayo, nta kamaro ko gushakana mu ijuru ahubwo tuzabaho duhimbaza Imana yacu mu munezero uhoraho, tuvuga tuti: “Shimwa Mwami uri Uwera, Shimwa Mwami uri Uwera,…” Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


















TANGA IGITEKEREZO