Uyu munsi iri jambo ry’Imana twariteguriwe na Jean Gogo Nshimiye.
Abantu benshi kuri iyi si dutuyemo bifuza kugera no gutunga ibyiza, gusa ikibazo gisigara ni ukumenya uburyo twagera ku byiza twifuza kugeraho. Nakomeza mvuga ko atari bibi kugira ubutunzi bwinshi, icyubahiro n’ibindi ntarondora tuzi twese.
Reka turebe icyo ijambo ry’Imana ritubwira ku bijyanye no kugera ku byiza twifuza.
“Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”(Matayo 4:8-9).
Iryo ni ijambo Satani yabwiye Umwami Yesu ubwo yasozaga iminsi n’amajoro mirongo ine asenga. Satani ntiyatinye ko yabwiraga Yesu uzi byose kandi ushobora byose, gusa we yari azi ko buri wese akenera kugira ibyiza mu isi.
Icyo dukwiriye kumenya ni uko na Satani afite ubushobozi bwo gutanga ibyo byiza twifuza, cyane cyane ni uko na Yesu atigeze ahakanya Satani ko atashobora kubitanga, bivuga ko nawe afite ubushobozi bwo gutanga ibigaragarira amaso ya muntu ko ari byiza ariko gusa akagusaba ko umuramya.
Mu gihe cyose dushaka kugera ku kintu icyo ari cyo cyose cyiza ariko bidaciye mu nzira Imana ishaka, nta kabuza tuba turi mu nzira ya Satani. Mu yandi magambo tuba tumuramya kuko icyo ashinzwe ni ukurwanya ikintu cyose cyakorwa biciye mu bushake bw’Imana, kandi akanashyigikira ikintu cyose gikozwe mu kwigomeka ku Mana.
Ukuri ni uko nta hagati hahari, muri make uri mu ruhande rw’Imana cyangwa uri mu rw’umwanzi Satani, byose biterwa n’amahitamo ukora. Ijambo ry’Imana riratuburira ku iherezo z’inzira z’Umwanzi:
“Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.”(Imigani 14:12).
Dukwiye guhitamo neza mu buzima bwacu bwa buri munsi, dusubiza umwanzi nk’ uko Umwami n’umucunguzi wacu yamusubije ati: “Yesu aramubwira ati ‘Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” (Matayo 4:10).
Tugomba kuzirikana ko Imana yaturemye izi ibyo dukeneye byose ndetse kurusha uko twe tubizi, irabiduha kandi izakomeza kubiduha, kandi tujye duhora twibuka amagambo y’Umwami Yesu yavuze ati “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”(Matayo 6:31-33).
Imana iguhe umugisha.



















TANGA IGITEKEREZO