00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ibyo wahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe”

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 July 2013 saa 10:40
Yasuwe :

Ibyo umukristo yahawe ku bwa Yesu no ku bwe, akwiriye no kwibuka gukoreshereza Imana mu byo yamuhaye, kuko ntacyo twazanye mu Isi nta n’icyo tuzayikuramo.
Izi nyigisho murazigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro.
Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu, atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure (…)

Ibyo umukristo yahawe ku bwa Yesu no ku bwe, akwiriye no kwibuka gukoreshereza Imana mu byo yamuhaye, kuko ntacyo twazanye mu Isi nta n’icyo tuzayikuramo.

Izi nyigisho murazigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro.

Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu, atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.

“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).

Birashoboka ko na we Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagira ngo nkwibutse ko ibyo utunze byose ari ku bwa Yesu no ku bwawe.

Ibyo Imana yaguhaye kwari ukugira ngo uyikorere kandi n’ibibazo byawe bikemuke, ariko abantu bamwe iyo bamaze kugira imigisha bakemura ibibazo byabo ntibibuka gukorera Imana. Ukwiye kubanza kwitanga wowe nk’igitambo kizima gishimwa n’Imana, hanyuma ubutunzi bwawe na bwo bugakorera Imana (Abaroma 12:1-2).

Umusore w’umutunzi yari yaritondeye amategeko ariko aje kuri Yesu, amubwira ko yagenda akagurisha ibyo afite agafasha abakene, ahitamo kureka ubwami bw’Imana aho kugira ngo afashe abakene.

Yesu ntituzamubona agenda n’amaguru ariko umugabane we hari aho yatubwiye tuzawumushyirira. Muri Matayo 25:34-40, hagira hati “Nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika nari ndwaye muransura nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.”

Aho ni ho Yesu aba kandi dukwiye kumusanga; hari abazi ko umurimo w’Imana ari ukugira izina ryiza mu itorero, kuba ikirangirire ariko imirimo y’Imana iruzuye n’ubwo tutayikora.

Nubikora ntuzakena, kuko abigishwa babwiwe ko ntawasize ibye utazabishumbushwa inshuro 100. (Ibyakozwe n’Intumwa 4:34) buri wese yahabwaga icyo akennye.

Igituma abantu benshi batibuka gukorera Imana ni uko aho ubutunzi bw’umuntu buri n’umutima ni ho uba. Niba ubugingo bwawe buri muri Kristo Yesu ubwo no gukorera Imana bizakorohera.

Hari umutunzi umwe wibeshye ngo agiye kwagura ibigega bito yubake ibinini, hanyuma abwira umutima we ngo tuza urye kuko nta kibazo uzagira. Iryo joro Imana iramubwira ngo ubugingo bwawe urabwatswe none ibyo wakoreye bizaba ibya nde? Kuko ubugingo bw’umuntu butava mu byinshi atunze.

Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages