Umwana w’umuntu ashobora kugusezeranya ikintu runaka, ugategereza amaso agahera mu kirere, ariko Imana siko biri, kuko isezerano ryayo iryibuka, kandi ikarisohoza hatavuyeho na kimwe.
Izi nyigisho z’ijambo ry’Imana murazigezwaho na Pasiteri Prince Robert Shema, ubarizwa mu Itorero rya Wells Salvation Church mu gihugu cy’u Buholandi.
Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yibuka isezerano ryayo iminsi yose, ijambo rye aryibuka ibihe ibihumbi. Zaburi 105:8
Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? (Kubara 23:19)
Imana yabonekeye Aburahamu yongera kumuha isezerano ry’uko mu gihe kitarenze umwaka, umugore we Sara azaba afite umwana w’umuhungu. Nubwo Aburahamu na Sara bari bashaje ku mubiri, ariko ntibyabujije isezerano ry’Imana gusohoza mu gihe gikwiriye.
Imana ntikangwa na ntibishoboka, birakomeye cyangwa byararangiye, ahubwo mu byo yasezeranyije byose, ni iyo kwizera kandi ibasha no gukora ibiruta cyane ibyo twibwira; iravuga bikaba, kandi irategeka bigakomera.
Akenshi iyo Imana iduhaye amasezerano, dukunda kwibaza buryo ki ayo masezerano azasohozamo? Ariko Imana iyatanga izi n’uburyo izayasohoza. Na Sara yaribazaga, ati "mbese ko umugore bavuga ko acura afite imyaka 45, none njyewe nkaba mfite imyaka 90, ubu byashoboka bite ko nzagira umunezero wo gukikira umwana mu zabukuru?”
Birashoboka ko nawe waba wibaza ibibazo bisa n’ibi, uti “mbese byashoboka bite ko nanjye nava mu bukode nkubaka iyanjye nzu? Byashoboka bite ko nanjye nabona abana kandi abaganga barambwiye ko ntazabyara? Byashoboka bite ko nabona akazi keza nta mashuri ngira, cyangwa uyafite ariko ubwirwa ko kabuze?”
Ariko ngufitiye inkuru nziza uyu munsi, Imana yo mu ijuru ni Imana ishobora gukora n’ibidashoboka, kuko ikoze ibishoboka gusa ntaho yaba itaniye n’abana b’abantu.
Imigambi y’Imana si nk’iy’abantu, n’inzira zayo si nk’izabo, kandi ibidashobokera abana b’abantu, imbere y’Imana ni nk’ubufindo.
Dore igisubizo Imana yahaye Aburahamu, mu bibazo byose we n’umugore we bibazaga. "Uwiteka abaza Aburahamu ati ‘ni iki gisekeje Sara’, akibaza ati ‘ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?”
“Hari ikinanira Uwiteka se? mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho; Sara abyare umuhungu” Itangiriro 18:13-14.
Imana yibuka isezerano ryayo iminsi yose, kandi ijambo yakuvuzeho bitinde cyangwa se bitebuke ntakabuza rizasohoza, kuko ari Imana itabasha kubeshya, kandi ni Imana isohoza amasezerano yayo.
Ibyo Imana yasezeranyije byose, muri Yesu Kristo ni "Yeyo", ari na cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen"
2 Abakorinto 1:20
Amahoro y’Imana abane namwe!!
Pastor Prince Robert Shema.
Byakiriwe na Umurerwa Emma Marie



















TANGA IGITEKEREZO