00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvugo y’Imana ntisobanurwa n’ubwenge bwa muntu

Yanditswe na
Kuya 15 January 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Umukozi w’Imana Yeremiya Imana yaramusanze imwibutsa ko yamumenye itaramurema mu nda ya nyina umubyara ndetse ko Imana yamwejeje ataravuka maze imushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga yose, maze Imana imwongereraho ko imuhaye ubutware mu ijambo ko ashyiriwe hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami kurandura no gusenya kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto. Yeremiya 1:4-10
Nubwo Yeremiya yakoze imirimo myinshi y’ubutwari yaje kugera aho yitiranya imvugo y’Imana nawe yiyumvisha ko (…)

Umukozi w’Imana Yeremiya Imana yaramusanze imwibutsa ko yamumenye itaramurema mu nda ya nyina umubyara ndetse ko Imana yamwejeje ataravuka maze imushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga yose, maze Imana imwongereraho ko imuhaye ubutware mu ijambo ko ashyiriwe hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami kurandura no gusenya kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto. Yeremiya 1:4-10

Nubwo Yeremiya yakoze imirimo myinshi y’ubutwari yaje kugera aho yitiranya imvugo y’Imana nawe yiyumvisha ko kuba afite isezerano ry’Imana atakagombye guca mu bikomeye nk’ibyo yari agezemo niko kuvuga ngo “Ayii Uwiteka waranshutse nemera gushukwa, undusha amaboko nicyo gituma unsinda , mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.” Yeremiya 20: 7

Bene Data umurimo wo gukorera Imana ni umurimo usaba kwihangana, cyane cyane ko utabonekamo umunezero mwinshi gusa ariko ntabwo ari uko Imana yadushutse nta n’ubwo ari ukuduhima ngo yange gusohoza ibyo yavuze ahubwo imvugo yayo ni imvugo izimije kandi isobetsemo ubuhanga bwayo bisaba rero ko urushaho kuyegera kugira ngo hato utazatwara ibyayo uko bitari bikaba byanakugusha.

Mwibuke Yohana Umubatiza ni umwe mu bo Yesu Kristo ubwe yatangiye ubuhamya bwiza, yewe nawe ubwe yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ndetse agera n’aho ahabwa kubatiza Umwami Yesu ariko nawe yageze muri gereza cyane ko yumvaga ntacyamuhangara ari kumwe na Yesu, maze amutumaho ati: “mumumbarize ngo mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi?”

Nyamara Yesu yamusubije agira ati: Mugende mumubwire ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Umurimo w’Imana uracyakorwa, ibitangaza birakoreka kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Luka 7: 19

Ariko noneho Uwiteka yakuremye wowe Yakobo kandi akakubumba wowe Isilayeli, aravuga ati: “witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe ,Uwera wa Isilaheli Umukiza wawe. Yesaya 43: 1-3

Aya ni amagambo y’ubuhanuzi yahanurirwaga ubwoko bw’Abisilayeli kubwo gucungurwa Imana yabo ari nayo yacu yari ibafitiye. Ubu rero ni ubuhanuzi bukomeye natwe twizereramo tukizera ko Imana yacu izabana natwe mu buzima butandukanye tuba turimo.

Gusa na none n’ubwo iri jambo turyizereramo dutyo kandi koko niko biri, hari igihe usanga abantu bamwe baryigishwa cyangwa bakarifata bijyanye n’amarangamutima yabo bakishyiramo ko kuba ari abakozi b’Imana cyangwa kuba barakijijwe bisobanuye ko bagiye kuba mu mudendezo.

Nyamara si uko biri kuko Imana yashakaga kutubwira ko naho ibigeragezo by’abakiranutsi bizaba byinshi bikamera nk’amazi ahurura, ukaba wageragezwa bikakumerera nk’umuriro ugutwika, udakwiye gutinya. Humura uzabibamo ariko amaherezo niwizera iyaguhamagaye ko ishobora byose uzabisohokamo amahoro nk’intwari inesheje.

Mu by’ukuri iyi Mana twizeye ntabwo yahindutse iracyadukunda, ndetse yiteguye no kutugirira neza ahubwo birakwiye ngo imvugo yayo tuyisobanukirwe kuko akenshi hari igihe tuyumva nabi bigatuma tuyivovotera tukayishyiraho urubanza, ariko birakwiye ko dusobanukirwaga imvugo yayo, ubuzima bwa hano mu isi twazabusoza tutagushijwe n’iby’Imana ahubwo bikatubera inkomezi.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri email yacu ariyo: [email protected]

Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .