00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’umutima urwanya ibyaha

Yanditswe na

Agakiza.org

Kuya 17 October 2015 saa 10:16
Yasuwe :

Mu isi dutuye tuhura n’ibihe bitandukanye hari,igihe cy’amahoro abantu bakaba batuje bakora imirimo yabo ntacyo bikanga ariko hari igihe ibintu bihinduka amahoro akabura neza neza imirimo igahagarara iterambere ntiribe rigishobotse, ahubwo abantu bakabaho ubuzima bw’ubwoba bikanga urupfu.

Tugaruke mu buzima bwacu busanzwe, ubundi umuntu iyo atarakira Yesu nk’umwami n’umukiza aba abaho ubuzima busa nk’aho ari umudendezo, yigenga yiyobora, arya uko ashatse anywa ibyo ashatse avuga ibyo ashaka, yambara uko abyumva yitwara uburyo bumushimishije mbese abaho mu bwigenge, gusa n’ubwo bimeze gutya imibereho ye iba iri mu kaga kuko ntabwo atinya no gukora ibyaha.

Ariko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba bishize. 2Abakorinto 5:17

Uyu muntu rero iyo amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe ni bwo noneho intambara y’umutima isa nk’aho iba itangiye, urabyumva nawe ntaba akigenga,ntabwo aba akiyobora.
Intumwa Pawulo yagize ati “ubu ndiho nyamara si jye uriho ahubwo ni Kristo muri jye. “
Bivuze ko atari akigengwa na kamere ye ahubwo ari Kristo wamubwirizaga; undi muririmbyi nawe arararimba ati “ singikora ibyajyaga binezeza ubu nkora ibyo ntikoresha.”

Urumva umuntu ukora ibyo atikoresha, aba abaye imbata mu bundi buryo.
Ni ukuvugako umutima utangira kurwana intambara ikomeye yo kurwanya ibyaha, bimwe wakoraga kera, bimwe kamere yawe yakundaga, birya byakunezezaga kera utangira kubirwanya.

Ntabwo byoroshye kurwanya ikintu wakundaga, kwirengagiza ikintu uziko cyakugiriraga umumaro, iyi ntambara iragoye kuko hari ubwo umutima unanirwa neza neza ukagera naho ubona ko ugiye kumanika amaboko ariko Imana ishimwe kuko ariyo ituneshereza kubwa Kristo uduha imbaraga.

Imana irabizi ko bitoroshye kurwanya ibyaha kuko twambaye umubiri ucumura, n’isi satani yajugunywemo.

Ariko kandi birashoboka kuko umwuka wera Imana yashyize muri twe aradushoboza, tuneshesha ijambo ry’Imana kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.
Uyu mutima wamaze kwihana rero uba uzinutswe rwose ntiwongera kurarikira ibyaha, niyo bije uba ugomba kurwana iyo ntambara nibwo uzabashishwa guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bw’umwanzi. Imana igushoboze kurwana intambara nziza kandi uneshe mu izina rya Yesu, Amen.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages