Iri jambo ry’Imana twariteguriwe na Ruhinda Daniel.
"Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugirango zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" ( yohana 10:10).
Ntabwo dushobora gusobanura urukundo rw’Imana ngo tururangize, kuko rwigaragaza ahantu hose ku buryo butangaje!
Mu cyanditswe twafunguje haruguru, cyatweretse impamvu Yesu yaje inaha mu isi, ku buryo busobanutse. Intego ya Kristo kwari ukudushyikiriza ubugingo buhoraho.
Muri iki gitabo cya Yohana (3:16) tubona ko Imana yadukunze cyane ikaduha umwana wayo kugirango mu cyimbo cyo kurimbuka tubone ubugingo buhoraho! Ubugingo buhoraho ni bwo Imana yaduhereye muri Kristo kuko ni cyo gikomeye yari idufitiye.
Nanone tubona ko ufite uwo mwana w’Imana ari we ufite ubugingo (1Yohana 5:12).
Witegereje neza uko handitse ntabwo havuga ko tuzabona ubugingo, ahubwo havuga ko DUFITE ubugingo igihe cyose twakiriye Yesu!
Ikibazo cyo kwibaza ni iki; ubugingo buhoraho ni iki?
Ubugingo buhoraho ni ubugingo bw’uhoraho cyangwa se mu Kinyarwanda cyumvikana kurushaho ni “Ubuzima bw’uhoraho” ibi bivuze ko ari ubuzima bw’Imana ihoraho.
Mbega ukuntu Imana yadukunze bikabije! Imana yaduhaye ubuzima bwayo ubwo yari yisangije ubwayo hanyuma ikabuha umwana wayo nawe akabuduha (Yohana 5:26 na 1Yohana 5:12).
Ubu nibwo bugingo twabonye mu cyanditswe twafunguje ubwo Bibiliya yise “ubugingo ndetse bwinshi” Iri jambo bwinshi bivuze bwuzuye, ibi nanone bivuze busendereye, mu bwinshi (quantity) no mu bwiza (quality).
Ni ubuzima utabona ahandi mu isi ni ubuzima bubonerwa muri Kristo gusa! Bwitwa ubuzima bw’ikirenga, ubuzima budatsindwa, ubuzima bwo hejuru y’ikintu cyose kiboneka n’ikitaboneka!
Bavandimwe ntabwo Yesu yazanye idini yazanye ubuzima buhoraho butaba inaha mu isi kandi umuntu ubufite ntabwo azarimbuka! Kandi dushobora no kubukoresha inaha; Icya mbere ni ukubumenya, icya kabiri ni ukubyatura ko ubufite niba warakiriye Kristo!
Anga kubaho ubuzima bwo gutsindwa mu gihe ufite ubugingo buhoraho!!
Niba utaramwakira n’ubu wamubwira akaza muri wowe!



















TANGA IGITEKEREZO