Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016 ku cyicaro gikuru cy'iri torero giherereye i Kibagabaga imbere ya Saint Ignace mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Ni nyuma y’imyaka igera kuri 16 iri torero rivutse kuko abenshi mu bakirisitu barigize basohotse muri ADEPR mu mpera z’umwaka wa 2000 ubwo abayobozi b’iri dini bahozemo bari bahinduye imwe mu myizerere y’itorero.
Itorero Umuriro wa Pentecote ryaherukaga gusengera abashumba baryo mu myaka itandatu ishize. Ni ku nshuro ya kabiri bakoze iki gikorwa kuko baherukaga tariki ya 26 Ukuboza 2010 ari nabwo bwa mbere.
Icyo gihe basengeye abashumba bayoboye iri torero aribo Pator Rukundo Fidele na Pastor Ntawuyirushintege Coloneriyo.
Mu muhango wo gusengera abashumba b'iri torero wari ubaye ku nshuro ya kabiri, hasengewe Rebero Pascal, Rangira Benoit, Nahimana Gervais, Bazambanza Claver na Ntabanganyimana Elie.

Muri uyu muhango wari wateguwe n'Itorero Umuriro wa Pentecote rimaze kugira insengero mu turere twose tw'u Rwanda hanabayeho ubusabane hagati y'abayoboke baryo bari baturutse imihanda yose mu Rwanda.



Ibitekerezo 0