00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hatangijwe amateraniro adatangirwamo amaturo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 25 February 2015 saa 01:50
Yasuwe :

Radiyo Umucyo ifatanyije na K4N (Kingdom gospel for Nations) byatangiye gahunda y’amasengesho ya saa sita yiswe “Lunch Hour Fellowship” mu rwego kwamamaza Ubwami bw’Imana, aho muri ayo materaniro ntawe uzakwa ituro.

Aya masengesho arabera mu Rusengero rw’Itorero ry’Ababatisita mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Nyarugenge nk’uko byatangajwe na Nkundimana Noel, Umuyobozi wa Radiyo Umucyo.

Nkundimana yagize ati “Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu bubyutse bw’Itorero rya Kristo. Ni gahunda izajya itangira kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, buri cyumweru, guhera saa sita kugeza saa saba n’igice.”

Nkundimana akomeza avuga ko iyi gahunda ya “Lunch Hour Fellowship” atari idini kandi ko idashingiye ku idini, dore ko n’abazajya bigisha muri iyo masengesho bazajya baturuka mu madcini atandukanye ya gikirisitu.

Ati “Nta gahunda yo gushing idini dufite, ahubwo abazajya bakizwa tuzajya tubarangira amatorero ya Gikirisitu baturanye, abe ariho bajya gusengera. Nta maturo, nta cya cumi tuzajya twakira kuko si yo ntego yacu, ahubwo tuzashyira icyo twise “ Revival Fund” (ikigega) kizajya ishyirwamo inkunga yo gushyigikira umushinga wa Lunch Hour Fellowship.”

Nkundimana Noel (ibumoso)

Dr. Moise Uwizeye umuyobozi wa “K4N” avuga ko aya masengesho ari mu mugambi w’Imana. Yagize ati “ Tuzajya dutumira abavugabutumwa, bafite ubuhamya bwiza, ariko dushingiye kuri ntego z’icyigisho dufite uwo munsi.”

Inyigisho zizajya zitangirwa muri aya masengesho, zizajya zinyura no kuri Radiyo Umucyo, hamwe no ku mbuga zitandukanye za gikirisitu.

Uko gahunda y’uko ukwezi guteye Muri Mutarama

• Icyumweru cya 1: Inyigisho z’Ubwami bw’Imana
• Icyumweru cya 2: Inyigisho zo Gusigwa amavuta n’Umwuka Wera
• Icyumweru cya 3: Inyigisho zo gukora ibimenyetso n’ibitangaza (biherekeza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana
• Icyumweru cya 4: Inyigisho z’igicaniro cy’Ububyutse bw’Itorero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages