Ijambo ry’Imana ritwereka abantu batandukanye bagiranye ubucuti n’Imana, bakemera kugendana na yo bakora ibyo ishaka iminsi yose, byabahesheje umugisha bakiri mu Isi kandi nyuma y’ibyo bazaragwa, bahabwe isezerano ry’ubwami butazahanguka.
Izi nyigisho murazigezwaho na Reverand Muhindo Desire, umushumba w’itorero ryitwa “United Pentecostal Church of Canada” uba mu gihugu cya Canada.
Hari abantu Yesu atita abagaragu ahubwo yita inshuti ze, nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana "sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise inshuti zanjye.” Yohana 15:15.
Lazaro musaza wa Mariya na Marita, Bibiliya itweraka ko we na bashiki be bari inshuti za Yesu, kugeza ubwo Lazaro yapfuye Yesu akamuzura kuko yamubonagamo inshuti nyanshuti, akamwita ukundwa (Yohana 11:44).
Abantu barebye Petero bati “uriya na we yagendanaga na Yesu.” Ngo abihakane, bati “umva mbese! Uretse no kugendana na we maze unasa na we, n’imvugo yawe irabigaragaza! (Matayo 26:73).
Inshuti y’Imana, imenya amabanga yayo. Igihe abantu batangiraga guhinduka babi, Imana igashaka kubarimbura, yarebye uwari inshuti yayo imubwira ibyo yendaga gukora, imusezeranya kumurindana n’abo mu rugo rwe; kandi yarabikoze. Uwo ntawundi ni Nowa. Itangiriro 6:1-20.
Ni ko byagenze no ku bandi babaye inshuti z’Imana, ari bo Aburahamu, Eliya na Daniel, ntacyo yakoraga itababwiye.
Niba ushaka kuba inshuti nyakuri y’Imana, ujye wibuka ko idakunda ukeza abami babiri , kandi yanga icyaha n’igisa na cyo.
Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi, ntimuzi ko ubucuti bw’iyi si butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’Isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana (Yakobo 4 : 4; 1 Yohani 2 : 15)
Mwene data usoma ubu butumwa, icyo Imana igushakaho ni uko waba inshuti yayo mu buzima bwawe bwa buri munsi, ugakunda ibyo ikunda, ukanga ibyaha kuko na yo ibyanga urunuka, ariko igakunda abanyabyaha. Yemerere iyobore intambwe zawe n’imigambi yawe yose.
Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa.



















TANGA IGITEKEREZO