Kubaha Imana ni ukubaho mu buzima bukiranuka, bwanga ikibi n’igisa na cyo, kandi umuntu agaharanira gukora ibinezeza Imana umunsi ku wundi. Uretse imigisha wabona ukiri mu Isi k’ubwo kubaha Imana, nyuma y’ubu buzima Imana izaha ubugingo buhoraho abayubashye.
Izi nyigisho muzigezwaho na Pasiteri Shema Prince wo mu itorero rya Wells Salvation mu Gihugu cy’u Buholandi.
Nta muntu muri iyi Isi utifuza kubahwa, nta n’umwe ukunda gusuzugurwa, ndetse bamwe barabirwanira; impamvu ni iyihe? Ni uko Imana yaturemye mu ishusho yayo, umwuka wayo akaba aba muri twe, ni ko na yo ikunda kubahwa no gushyirwa hejuru, kandi yarirahiye ngo icyubahiro cyayo ntizagiha undi.
Aburahamu yubashye Imana yemera kuva mu gihugu cy’iwabo asiga umuryango we n’inzu ya se, atazi aho Imana imujyanye, ariko agenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, bituma Imana imugira ubwoko bukomeye, imuha umugisha, kandi yogeza izina rye, (Itangiriro 12:14).
Bibiliya itubwira inkuru y’ababyaza b’abaheburayokazi babiri, umwe yitwaga Shifura, undi yitwa Puwa, maze umwami wa Egiputa, arababwira ati "nimubyaza abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora apfe, ariko naba umukobwa abeho. Maze abo babyaza bubaha Imana abana b’abahungu ntibicwa. Kuva 1:15
Aba babyaza n’ubwo bwose bari abasuhuke mu gihugu cy’amahanga, ntibitaye ku ngaruka zashoboraga kuva mu kutumvira umwami Farawo zirimo nko kwicwa, kwirukanwa ku kazi n’ibindi, ahubwo bubashye Imana bemera kurenga ku itegeko ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abana b’abahungu babaho.
Abo babyaza bamaze kumvira Imana, Bibiliya ivuga ngo "Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira burakomera cyane, kandi kuko abo babyaza bubashye Imana ibaha urubyaro, baba imiryango (Kuva 1:20).
Bene data, iyo wubashye Imana ntibirangirira mu kuyubaha gusa, ahubwo hari n’inyungu ziza zibiherekeje.
Birashoboka ko wubashye Imana ukanga kwiyanduza ngo ukunde uhabwe akazi, cyangwa se ngo uzamurwe mu ntera, ngufitiye inkuru y’ihumure ngo ibyo Imana yakoreye aba babyaza mu gihe cyabo, nawe izabigukorera kuko itarobanura abantu ku butoni, ahubwo mu mahanga yose abayuhaba bagakora ibyo ishaka, irabemera.
Yozefu mwene Yakobo, bene se bamugirishije abishimayeli, ageze muri Egiputa na bo bamugurisha Potifari umutware watwaraga abarinda Farawo, hanyuma y’ibyo nyirabuja aramubenguka, aramubwira ati “Turyamane”. Ariko Yozefu yubaha Imana yanga gukora icyaha ngo adacumura k’Uwiteka (Itangiriro 39:1-23).
Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kubaha amategeko (ijambo ryayo) yayo yose igutegeka uyu munsi, azagusumbisha amahanga yose yo mu Isi.(Gutegeka kwa kabiri 28:1)
Kubaha Uwiteka gutera kurama, ariko imyaka y’umunyabyaha izatuba (Imigani 10:27).
Amahoro y’Imana abane namwe mwese
Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa



















TANGA IGITEKEREZO