00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbese gutinya no kubaha Imana bigenda bigabanuka mu bantu?

Yanditswe na

Calling in Action Ministries

Kuya 5 February 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Muri iyi minsi, uko igenda ishira ubona gukunda kubaha no gutinya Imana mu bantu birushaho kugenda bigabanuka buhoro buhoro, ibi bigatuma bamwe na bamwe barushaho kwibaza niba Yesu azasanga gukiranuka kukiri mu isi?
Iyo dusomye muri Bibiliya Yera n’ibindi bitabo bivuga nka yo, hagaragaramo bimwe mu bimenyetso n’uburyo uko imyaka izagenda yigira imbere ari nako no gukora ibyaha byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe bizagenda nabyo birushaho gukabya no gufata intera ikomeye mu bantu nkuko (…)

Muri iyi minsi, uko igenda ishira ubona gukunda kubaha no gutinya Imana mu bantu birushaho kugenda bigabanuka buhoro buhoro, ibi bigatuma bamwe na bamwe barushaho kwibaza niba Yesu azasanga gukiranuka kukiri mu isi?

Iyo dusomye muri Bibiliya Yera n’ibindi bitabo bivuga nka yo, hagaragaramo bimwe mu bimenyetso n’uburyo uko imyaka izagenda yigira imbere ari nako no gukora ibyaha byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe bizagenda nabyo birushaho gukabya no gufata intera ikomeye mu bantu nkuko tubisoma muri (2 Timoteyo 3: 1-9)

Abemeza ibi bashingira kuki?

Iyo witegereje ibiba ubu muri iki gihe turimo cyane cyane ibiba byakozwe n’ikiremwa-muntu, bishobora kugutera kwibaza koko niba uburyo abantu bubahagamo Imana mu bihe bya kera (turebeye ku batubanjirije) butagenda bugabanuka ugendeye kubyo abantu basigaye bahangara kwatura no gukorera mu ruhame.

Ku bemera Imana bo, bamwe na bamwe ntibabura kwemeza yuko ari ibihe bikomeye banavuga ko ngo ari ibihe bya nyuma kandi bigoye isi igezemo nk’uko byanditse muri Bibiliya. (Matayo 24: 7-8)

Abenshi mubo twaganiye birambuye kuri iki kibazo cyibazwaho, batanga ingero za bimwe mubiba kuri ubu ubona ukumirwa: birimo ubugome ndengakamere bugenda bufata intera mu bice byo hirya no hino ku isi, ubusambanyi bumaze gukabya mu bantu b’ingeri zose (abana, urubyiruko, abakuze, abasheshe akanguhe....), kugeza ubwo bihindutse ibyo bamwe bita iterambere bikavamo ubutinganyi n’ubukubanyi ndetse aha hari n’abatabura kwemeza ko ubu butinganyi n’ubukubanyi na byo ari bimwe mu bigaragaza ugucuyuka (ukugabanuka) kw’icyubahiro cy’Imana umuntu yahaga Imana, nyamara Imana yaramuremye mu ishusho yayo imukunze.

Si ibyo gusa kuko abakora ibi bikorwa basigaye badaterwa isoni na byo kugeza n’aho babyatura bakabyigamba mu ruhame nta bwoba, n’ibindi byaha nk’ibyo bikomeye!

Na none ariko ku rundi ruhande, hakaba n’abandi bacyemeza ko igitinyiro ndetse n’icyubahiro cy’Imana ku muntu uko byahoze ari na ko biri ubu nta cyahindutse.

Kuri aba bavuga batya, bashingira ko ngo mu by’ukuri nta cyaha gishya cyadutse muri iyi myaka turimo kitahozeho kera, kuko ibyo tubona ubu bikorwa byanakorwaga no mu myaka yaza mirongo mbere na nyuma y’ivuka rya Yesu (Yezu), ahubwo ari uko ngo bigenda bihindura isura n’uburyo ikiremwa muntu kibikoramo uko imyaka igenda ihita indi igataha.

Ni byinshi bivugwa kuri iyi ngingo, gusa ntawabura gukomeza kureba neza koko niba uburyo abatubanjirije batinyagamo Imana no kuyubaha ari nabwo ab’ubu bakiyitinyamo.

Mbese nawe wemeza ko igitinyiro cy’Imana kigenda kirushaho kugabanuka mu bantu cyangwa ubona kigihari?

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Calling in Action Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages