Umushumba w’ Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel yarangiye bagenzi be iriba bakwiriye kuvomamo , bakareka kugenda kwitwara budakwiye abakozi b’Imana.
Ubwo yasozaga inama y’umwaka y’itorero ayoboye ku wa 07 Ukuboza 2014, Mgr. Kayinamura yavuze ko abakozi b’Imana bakwiriye kuvoma muri Bibliya.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko abashumba n’abavugabutumwa, bakwiriye gusubira ku isoko y’ijambo ry’Imana, kandi abagenda ukundi bakabireka.
Yagize ati ‘Ijambo ry’Imana risaba umukozi w’Imana kuba inyangamugayo, kuba icyitegererezo ndetse no gutandukana n’abatizera. Uko abandi bifata siko umukozi w’Imana akwiriye kwifata.Abakozi b’Imana ndabagira inama yo gusubira ku isoko bagasoma Ijambo ry’Imana bakagenda uko ribasaba.’’
Akomeza avuga ko Itorero abereye umushumba rigendera ku mahame y’Ijambo ry’Imana, bityo umushumba wabo utangiye kugenda anyuranya n’Ijambo ry’Imana bakamucyaha.
Muri iyi minsi hari inyigisho z’ubuyobe...
Mgr. Kayinamura yagize ati ‘ Inyigisho (Theology) iriho ubu mu matorero amwe n’amwe , ishingiye ku byo bita ku burumbuk; uratanga ibi ngibi kugirango Imana izaguhe ibi, twebwe izo tuzita inyigisho z’ubuyobe. Ntacyo wagurira Imana kugirango nayo izaguhe ibi n’ibi. Dutungwa n’ubuntu bw’Imana .Ubwo rero abo ngabo twebwe tugenda tubacyebura , kugirango bigishe ijambo ry’Imana , bigishe kwihana cyane no kwezwa kugirango abantu babe abakirisitu buzuye.
Ubuhanuzi turabwemera, ariko hari ubuhanuzi butandukira, hari abakozi b’Imana bizeza ibitangaza abo bayobora ,ndasaba ko twasubira ku isoko tukavoma muri Bibiliya.’’
Akomeza avuga ko mu nama y’umwaka bakoze basuzumye ibyakozwe mu mwaka wa 2014, hakanafatwa ingamba z’ibizakorwa mu mwaka wa 2015, hashingiwe ku mahame y’Itorero.
.
Akomeza avuga ko basuzuma ibyagezweho, basanze barabigezeho ku kigereranyo cya 70 %. Abashumba bagaragaje intege nke bakabacyaha, uku gucyaha kukaba gukorwa ishuro imwe cyangwa ebyiri umushumba atakwisubiraho agashyirwa mu gihano.



















TANGA IGITEKEREZO