00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabasha gukunda mugenzi wanjye nzi ko ari umwanzi wanjye?

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 13 November 2014 saa 08:22
Yasuwe :

Iki ni ikibazo kitoroshye abantu benshi bibaza ariko kandi kukibonera igisubizo bikaba inzira ndende rimwe na rimwe ntibanabibashe. « Ariko ndababwira mwebwe abumva nimukunde abanzi banyu mugirire neza ababanga mwifurize ineza ababavuma » Luka 6: 27
Mu isezerano rya kera mu mategeko ya Mose nk’uko tubisoma mu gitabo cya Mose cya kabiri cyitwa Kuva, icya gatatu cyitwa iby’Abalewi, n’icya gatanu cyitwa Gutegeka kwa kabiri, harimo itegeko rikomeye rivuga yuko inabi ikwiye kwiturwa indi.
« (…)

Iki ni ikibazo kitoroshye abantu benshi bibaza ariko kandi kukibonera igisubizo bikaba inzira ndende rimwe na rimwe ntibanabibashe. « Ariko ndababwira mwebwe abumva nimukunde abanzi banyu mugirire neza ababanga mwifurize ineza ababavuma » Luka 6: 27

Mu isezerano rya kera mu mategeko ya Mose nk’uko tubisoma mu gitabo cya Mose cya kabiri cyitwa Kuva, icya gatatu cyitwa iby’Abalewi, n’icya gatanu cyitwa Gutegeka kwa kabiri, harimo itegeko rikomeye rivuga yuko inabi ikwiye kwiturwa indi.

« Uzakubita umuntu akamwica ntazabure kwicwa, uzakubita itungo akaryica aririhe, umuntu natera mugenzi we inenge yiturwe nk’ibyo yagiriye undi, kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi » Abalewi 24: 17-20, Gutegeka kwa kabiri 19: 21 na Kuva 21: 24.

Ariko Yesu Kristo aje mu isezerano rishya, yaje azanye inkuru yo gukiranuka kw’Imana n’imbabazi nyinshi ku bantu bayo, inkuru ivuga ko dukwiye kubana n’abanzi bacu ari bwo tuzaba dusohoje gukiranuka kwose nk’uko Data wo mu ijuru akiranuka, atwerurira yuko ntacyo byatumarira gukunda abadukunda gusa, tukabana n’inshuti zacu gusa, nk’abantu bamenye Imana bakunda gukora ibyo ishaka ntacyo twaba turushije abandi batayizi.

Niho Yesu yavuze ati, « Nimukunda ababakunda muzashimwa iki, abanyabyaha nabo ntibakunda ababakunda gusa? Nimugirira neza abayibagiriye gusa muzashimwa iki, abanyabyaha nabo si uko babigenza? » Luka 6: 32.

Yesu arakomeza aduhugura neza ati: «Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura nibwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima. Mugirirane imbabazi nk’uko So wo mu ijuru azigira » Luka 6: 35.

Birumvikana ko bitoroshye kugirira neza uwaguhemukiye, ubwenge bwa muntu ntibubasha kubishyikira mu buryo bworoshye cyane cyane ko hari n’ubwo uwaguhemukiye usanga rimwe na rimwe nta n’umutima wo guca bugufi no gusaba imbabazi afite, cyangwa se akakurusha kurakara kandi ari we uri mu mafuti, ariko nshuti bavandimwe nk’uko Bibiliya itubwira dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga ikindi n’uko nubwo bigoye ariko kubigerageza buhoro buhoro niko kubigeraho kandi ukwo kubigeraho nibwo butwari bukomeye haba mu buzima bwacu ndetse n’imbere y’Imana.

Niho yesu arikumwe n’abigishwa be yababwiye ati: « Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze mube ariko namwe mukundana ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nimukundana. » Yohana 13: 34-35

Birashoboka ko wakunda umwanzi wawe ugendeye kuri iki kintu: mugenzi wawe nakugirira nabi, banza wumve ko atari we ubyikoresheje ubwe (hari n’ubwo usanga asanzwe ari inshuti yawe mwari mubanye neza rwose) ahubwo numara kumva yuko atari we ubyikoresheje urasanga ari wa mwanzi wacu Satani wanga amahoro aho ava akagera, bigatuma yifuza ko hahora umwuka mubi hagati mu bantu b’Imana ari nabwo akoresha umwe muri bo ngo ateze umwiryane mu bandi maze bibe uruhererekane bityo bitume agera ku ntego ye mbi.

Umuntu nagukorera nabi gerageza ntube nkawe umugirire neza uko ushoboye, kuko burya ineza ihosha uburakari, nutamwitura inabi akugiriye bizahita bimwereka ko utandukanye na we bibe byatuma yumva ko yakosheje agusabe imbabazi mwongere mubane neza usohoze gukiranuka kw’Imana kuri wowe na mugenzi wawe. Imana ibidushoboze!

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages