Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] kuva saa cyenda zo ku wa 25 Ugushyingo 2018.
Uyu munyamuziki David Wald ni umugabo w’umuhanzikazi, Umuhire Solange [Liza Kamikazi] na we usigaye ahimba ibihangano bihimbaza Imana.
Iki gitaramo gifite intego iri mu Abafilipi 4:6-7 havuga ko “Imitima y’abizera ntikagire ikiyihangayitsa, ahubwo ibyo ikennye byose bijye bimenywa n’Imana.”
Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yatangarije IGIHE ko bahisemo gutumira David kuko bizeye ko azahembura imitima y’abazitabira igitaramo.
Yagize ati “David ni inshuti yacu, ikindi Umwuka w’Imana aba muri we. Ni umuririmbyi w’umuhanga kandi yishimira gusangira ibyiza n’abantu b’Imana.”
David Wald ni umunyamuziki uzi gukoresha byinshi mu bicurangisho bya muzika.
Akunze kugaragara mu matsinda y’abacuranzi bafasha Liza Kamikazi mu bitaramo akorera mu Rwanda. Aba bombi barushinganye muri Mutarama 2012, mu birori byabereye mu Karere ka Huye.
New Melody yanatumiye Dominic Ashimwe n’umuhanzi ukizamuka Nkomezi Prosper ndetse na Shekinah Worship Team. Pasiteri Senga Emmanuel ni we uzagabura ijambo ry’Imana.
Neema yavuze ko imyiteguro igenda neza kandi Uwiteka yateguye ibirenze ibyo ‘twibwira’.
Ati “Imana yishimira ko tuyimenyesha ibyo dukennye, dusenga, twinginga kandi dushima. Impamba yageneye abazitabira irimo kuyitwuzuza, twiteguye gukorana nayo iby’ubutwari.”
Iki gitaramo kucyinjiramo ni ubuntu. Ni icya kabiri nyuma y’icyo New Melody yakoreye muri Serena Hotel ku wa 30 Nyakanga 2017, cyitabirwa n’abasaga 1700.
New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ibumbiye hamwe abasaga 40 baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu.
Imaze gusohora indirimbo zirenga 30 zirimo Njooni Tumsifu, Izi amazina yacu, Msalabani, Icyubahiro, Ibyo wakoze n’izindi. Yanatunganyije album ebyiri za Izi amazina yacu n’Isoko y’ibyishimo.



















TANGA IGITEKEREZO