00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Nimusenga ntimukamere nk’indyarya”

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 3 December 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso yanjye, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu (2 Ingoma 7:14). Ariko kandi ni musenga ntimukamere nk’indyarya. Izi nyigisho muzigezwaho na Pasiteri Shema Prince wo mu itorero rya Wells Salvation mu gihugu cy’u Buholandi.
Yesu yigisha abigishwa be gusenga yarababwiye ati "nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga (…)

Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso yanjye, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu (2 Ingoma 7:14). Ariko kandi ni musenga ntimukamere nk’indyarya.

Izi nyigisho muzigezwaho na Pasiteri Shema Prince wo mu itorero rya Wells Salvation mu gihugu cy’u Buholandi.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga yarababwiye ati "nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo, Matayo 6:5.

Aba Yesu yavugaga, bari abanyedini b’abafarisayo; iyo basengaga bashakaga kugira ngo berekane hose ko bazi Imana kurusha abandi bose, bigatuma bahagarara mu nzira no mu masinagogi aho abantu bose banyura kugira ngo berekane ko bazi gusenga cyane.

Bakundaga gushimwa n’abantu cyane kurusha gushimwa n’Imana, hanyuma Yesu yihanangiriza abigishwa be cyane ati "ariko wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. nuko Imana ireba ibyiherereye izakugororera. Matayo 6:6

Kubera iki Yesu yabwiye abigishwa be ko bagomba kwiherera mu gihe cyo gusenga? Ni uko Imana ikunda isengesho rivuye ku mutima uboneye kandi utarimo ubwibone, ntabwo Imana yita ku buremere bw’amagambo tuvuga iyo dusenga cyangwa se ku bwinshi bwayo, Imana yishimira amasengesho y’abera bafite imitima yera. Hahirwa ab’imitima iboneye kuko ari bo bazabona Imana. Matayo 5:8

Mu isengesho Dawidi yasenze amaze gukora icyaha, yabwiye Imana ati "Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukiranuka kandi ntunkureho Umwuka wawe wera.” Zaburi 51:12

Gusenga ni intwaro ikomeye idufasha kubaho ubuzima bw’umudendezo, amasengesho ameze nk’ikiraro hagati y’Ijuru n’Isi, Imana n’umuntu.

Mu isengesho ry’Umwami Yesu hari aho yavuze ati "uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi” (Matayo 6:12). Hano ntiyavugaga imitsima n’imigati bitunga umubiri, ahubwo yavugaga amagambo ava mu kanwa k’Uwiteka ko ari wo mutsima utanga ubugingo kandi buhoraho.

Muri uyu murongo rero yatwigishaga ko dukwiriye gutungwa n’ijambo ry’Imana buri munsi, dusaba Imana ngo iriduhishurire binyuze mu mwuka Wera , kugira ngo tubeho ubuzima bw’abana b’Imana kandi bwejejwe.

Hano yarasenze n’umubabaro mwinshi, Imana iramwumva imuha Samweli. Mose yamaze iminsi mirongo ine ku musozi asenga, Imana icamo kabiri inyanja itukura Abisirayeli barambuka. Abayuda basenze iminsi itatu batarya batanywa, Imana ibahindurira amateka, ikuraho urupfu rwari rubategereje. Mu gusenga ni ho honyine tubonera imbaraga n’ubutware bwo kunesha abanzi bacu ari bo: Satani, Isi, na kamere y’umubiri.

Urababaye cyangwa ufite ibikugoye? Hari ibyo bakubwiye ko bitazashoboka? Igisubizo ni kimwe, ni ugusenga. Bibiliya iravuga ngo "ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya” (Yeremiya 33:3)

Fata umwanya wiherere maze usenge ubwire Imana ibikugoye, uyereke ibyaha byakunaniye kureka abe ari yo igushoboza, iguhe imbaraga zo kunesha. Ni Imana yumva amasengesho kandi igira ibambe, iracyicaye ku ntebe y’imbabazi kandi iteze amaboko iragutegereje.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana Data, no gufashwa n’Umwuka wera bibane namwe n’imiryango yanyu, none n’ibihe bidashira, Amen.

Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages