Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 16 Nzeri 2018. Wayobowe n’Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo Fidèle.
Nkundimana uyobora Radio Umucyo itambutsa ubutumwa bwa Gikirisitu, yasengewe ari kumwe n’abandi barimo pasiteri umwe, abakuru b’itorero batatu, abavugabutumwa batandatu, abigisha barindwi n’abadiyakoni 18.
Muri bo harimo Umuririmbyi wa Alarm Ministries Serugo Ben (uririmbana n’umugore we Mbanza Chance) na Me Rushikama Justin bimikiwe kuba abakuru bw’itorero.
Uyu muhango wakozwe hagamijwe kongera abakozi mu ivugabutumwa no guhindurira abantu benshi ku gukiranuka, inshingano ikomeye Kirisitu yasigiye itorero.
Abimitswe bazakorera umurimo ku Cyicaro cy’Itorero rya Foursquare Gospel Church riri ku Kimironko.
Bishop Dr Masengo Fidèle yasabye aberejwe umurimo kuwukorana umwete.
Yagize ati “Mugomba kuba abagaragu beza babo mukorera kuko ushaka kuba mukuru mu Bwami bw’Imana ari uwicisha bugufi. Nimwumva ko muzikakaza muzabireke, musezere.”
Bishop Masengo yanakebuye abakirisitu ababwira ko bakwiye kurangwa n’ubumwe no gukundana batitaye ku madini basengeramo.
Ati “Niba muri abarokore b’ukuri mugomba gukunda gatulika kuko itariho ntabwo mwagaragara.”
Abakuru b’itorero bafite inshingano nk’iz’abashumba bashobora gushyingira cyangwa bakabatiza; abavugabutumwa bamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino.
Umwigisha we afite inshingano zo guhugura ibyiciro bitandukanye by’imbere mu itorero nk’abakijijwe vuba, abo mu ishuri ryo ku cyumweru mu gihe abadiyakoni bashinzwe gutunganya imirimo yo mu rusengero.
Nkundimana Noël yatangarije IGIHE ko biyemeje gukomeza umurimo wo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Kirisitu.
Yagize ati “Nabyakiriye neza kuko twaremewe gukorera Imana. Iyo ugize amahirwe Imana ikagutoranya mu bakozi uba ugomba kubikorana umurava nk’uzabihemberwa. Gukorera Imana bigomba kuba ubuzima. No mu kazi kacu tugomba gukorera Imana duhindurira abantu ku gukiranuka.”
Nkundimana Noël yari Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda 2017.
Foursquare Gospel Church yageze mu Rwanda mu 2005, ifite icyicaro ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ikorera mu Rwanda hose aho ifite amatorero arenga 30 n’abayoboke bagera ku 9000.



















TANGA IGITEKEREZO