Mu gitaramo cya Pasika cyo kuri uyu wa 20 Mata 2014, umushumba wa Kiliziya gaturika, Papa Francis, yibukije abakirisitu guhamya ukwemera kwabo, bagasobanukirwa n’igisabwa kugira ngo Isi buri wese utuye Isi yakire urumuri Yezu yacaniye Isi.
Iki gitaramo cya Pasika cyabereye mu ngoro ya Papa i Vatican, Papa Francis yagarutse kuri bimwe mu byatuma Isi ibona umukiro birimo kugira urukundo n’impuhwe cyane cyane zita ku bari mu bibazo.
Papa yongeye kwamagana isesagura ry’ibiribwa mu gihe mu mpande zose ku Isi, anasaba ibihugu bikomeje kwijandika mu ntambara nka Syria, Ukraine n’ibyo muri Afurika kugenza mamacye aho yanabasabiye kuri Nyagasani.
Papa Francis yagize ati “Turagusabye Nyagasani Yezu ngo ushyire ku iherezo intambara n’umwiryane wo mu buryo bwose, waba ukase cyangwa uworoheje, uw’akarande cyangwa uw’ikigihe.”
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramamkuru by’Abongereza Papa Francis yakomeje asaba Imana ati “ Dufashe kurenga igitero cy’inzara, gitizwa umurindi n’umwiryane no gusesagura ibyo waturagije.”
Muri ubu butumwa yageneye umunsi wo kuzirikana izuka rya Yezu Kristu, Papa yavuze ko ubundi Pasika bisobanuye “Ikintu cyiza”, cyangwa “ kuvoma imbaraga nshya mu kwemera kwacu.”
Ubutuma bwe kuri uyu munsi ntibwagiye kure y’ubwo asanzwe yibandaho bw’uko kiliziya yakwegera abakene kandi ikagera kuri batuye isi yose, aho kwigumira mu bwicaro I Vatican.
Papa yibukije abakristu kuba abahamya b’umuzuko wa Kristu.Yabasabye kandi “kuvugurura urukundo rwabo”, kugira ngo babashe kwakira urumuri Yezu yacaniye isi, kandi buri wese akarugendana kugeza agarutse.
Mu muhango w’inzira y’umusaraba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Papa yasabye abemera basaga 4000 bawitabiriye kuzirikana inzirakarengane z’intambara zitandukanye hirya no hino, abana n’abagore bahohotewe, abasaritswe n’inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge.
Muri uyu muhango kandi, Papa yifatanyije n’abatagira aho kuba b’impunzi I Roma, buri wese amuha amayero 50. Impano nk’izi kandi yazigeneye abandi bantu mu byiciro bitandukanye nk’uko radio ya Vatican yabitangaje.


















TANGA IGITEKEREZO