Iki gikorwa cyaraye kibaye kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016, cyateguwe n’umuryango wa gikirisitu Isange Corporation wamamaza ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Mu butumwa bwatanzwe n’abantu batandukanye barimo abakozi b’Imana (abapasiteri) n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, bagarutse cyane ku rukundo, bagaragaza ko icyo wakora cyose nta rukundo ntacyo cyaba kimaze.
Rev. Pasiteri Antoine Rutayisire, Umushumba w’Itorero Angilikani, Paruwasi ya Remera, yavuze ko abantu bakwiye kugira urukundo kugira ngo bazabashe kubona ijuru.
Yavuze kandi ko ukwizera kutagira ibikorwa bifatika ntacyo kuba kumaze, asaba buri wese gukora neza umurimo yahamagariwe.
Mu bahembwe muri iki gikorwa, harimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abanditsi b’ibitabo, abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, inzego za Leta zirimo polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Ibitaro bya Kabgayi n’abandi benshi batandukanye.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wanakiriye icyo gihembo, yavuze ko batunguwe cyane n’uko bahawe igihembo, ariko yemeza ko kuba abateguye iki gikorwa bahisemo kubahemba ari uko babonye ko ibyo bakora ari ingirakamaro.
Ati "Ubundi ntabwo tumenyereye guhabwa ibihembo nka Polisi y’u Rwanda kuko ibyo dukora biba biri mu nshingano zacu duhabwa n’amategeko, tuba dukorera abaturarwanda, ariko gushimira ni umuco nyarwanda, twacyakiriye neza[...]twashimiwe kuba twarafashije amadini mu rugamba rwo gukemura amakimbirane no kuba twaratumye bagera ku nshingano zabo. Urwo rugamba ntabwo rwari rworoshye ndetse n’iyo wumvaga uburyo twabishyiraga mu bikorwa n’uburyo abantu batabyakiraga nta wabaye yitega ko ari ho twakaboneye ishimwe."
ACP Badege asaba abanyamadini kurushaho kwigisha abayoboke babo urukundo kugira ngo birinde amakimbirane ari nayo akunda kuvamo ibihungabanya umutekano.
Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation yateguye iki gikorwa, yavuze ko bajya gutoranya abazahabwa ibihembo batarebye gusa ku bikorwa bijyanye n’ ijambo ry’Imana, ahubwo ngo banarebye ibikorwa by’indashyikirwa bakoze byahinduye ubuzima bw’abaturage.
Ati "Ni igikorwa kigamije gushimira abanyamadini n’abafatanyabikorwa babo, mu ruhare rwabo mu guhindura mu buryo bufatika ubuzima bw’abaturage. Guhindura ubuzima bw’abaturage ntibijyana n’ijambo ry’Imana gusa, ahubwo haba hari n’ibikorwa bindi baba barakoze by’indashyikirwa bikora ku buzima bw’abaturage kandi ku buryo bigira umusanzu ku iterambere ry’igihugu muri rusange."
Ntigurirwa avuga kandi ko kuva batangira gutanga ibi bihembo, ngo hari impinduka bimaze kugaragaza, bityo ngo bagiye kongera ingufu ku buryo kizaba igikorwa mpuzamanga aho bateganya kuzajya bahemba n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa nk’ibyo.
Igikorwa cya SIFA Rewards kibaye ku nshuro ya kane kuva cyatangira mu 2013. Kuri iyi nshuro abahawe ibihembo bagera kuri 30 babarizwa mu byiciro byavuzwe haruguru.



















TANGA IGITEKEREZO