00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Satani ajya agerageza kwigana amasezerano y’Imana

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 22 December 2014 saa 07:42
Yasuwe :

Ubushize twabonye uburyo bubiri Satani ajya akoresha kenshi kugira ngo arwanye amasezerano y’Imana. Ubwa mbere twabonye ko Satani ajya agerageza kugusha no kuyobya umuntu ngo asubire inyuma mu byaha bityo ye kuzabona ibyo Imana yamusezeranije.
Uburyo bwa kabiri twabonye ko Satani iyo aguteze ashaka kukugusha ukamunanira ashaka uburyo noneho bwatuma upfa ukavaho kugira ngo utazasingira ibyo wasezeranijwe. Ariko twabonye ko iyo ubaye maso ukaguma mu Mana neza, Imana irakurinda.
Uyu munsi (…)

Ubushize twabonye uburyo bubiri Satani ajya akoresha kenshi kugira ngo arwanye amasezerano y’Imana. Ubwa mbere twabonye ko Satani ajya agerageza kugusha no kuyobya umuntu ngo asubire inyuma mu byaha bityo ye kuzabona ibyo Imana yamusezeranije.

Uburyo bwa kabiri twabonye ko Satani iyo aguteze ashaka kukugusha ukamunanira ashaka uburyo noneho bwatuma upfa ukavaho kugira ngo utazasingira ibyo wasezeranijwe. Ariko twabonye ko iyo ubaye maso ukaguma mu Mana neza, Imana irakurinda.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo bwa gatatu nakwita ko ari ubwanyuma mubyo nari nabateguriye. Ubu buryo bwa gatatu Satani akoresha, ni ukukuzanira noneho ibijya gusa n’ibyo Imana yagusezeranije ariko mu by’ukuri atari byo.

Kuko Satani atashobora gukora icyo Imana yavuze ko izakora kuko Imurusha ububasha, ibi bituma Satani agerageza kwigana ibyo Imana yavuze kugira ngo ahumishe amaso umuntu. Iyo umuntu atitegereje neza ngo ashishoze hari ubwo yitiranya iby’Imana n’ibitari ibyayo.

Muri ya majwi menshi y’urudaca akuyobya akaguca intege mu kugeragezwa n’isezerano nk’uko twabivuze ubushize, hari ubwo aya majwi agusanga urambiwe kubera igihe kinini umaze utegereje isezerano, bigatuma utabasha kureba ngo uhweze umenye niba ari Imana ibikoze cyangwa ari Satani.

Kandi burya iyo umuntu abaye maso akitegereza ntagire amashyushyu ya vuba vuba, ajya amenya ibiturutse ku Mana n’ibitayiturutseho kuko iby’Imana uko yabivuze niko biba bizagenda kuko ni Imana ititiranya ibintu.

Aha niho kenshi wumva abantu bamwe na bamwe bari gushima Imana mu buryo butari bwo, bakavuga ngo Imana yakoze iki n’iki kandi atari yo. Ukumva umuntu arashima Imana ngo yamuhaye impamyabumenyi runaka (Diplome, Permis, Certificate,…) cyangwa ikindi kintu yabonye akiriganije, no mu mutima we aziko yakibonye mu nzira zitemewe, ariko ngo nk’uko Imana yari yaramusezeranije kuzakimuha, yamara kugisingira ati: “Imana ishimwe isezerano ryanjye rirasohoye mumpere Imana icyubahiro!!!”

Mu byukuri ntabwo ari Imana yabikoze ahubwo ntiwabaye maso ngo umenye ko mu isezerano ry’Imana itanga, na Satani mu mayeri ye menshi agira, urya munsi usezeranywa yahise yivanga mu isezerano ryawe akwereka inzira z’ubusamu wacamo ngo ugere ku bijya gusa n’ibyo wasezeranijwe nyamara atari byo neza. Kuko nubwo wabigeraho waciye muri izo nzira zitari zo, ariko ntibiba biturutse kuri ya Mana yavuganye nawe.

Hari na bamwe mu batubanjirije bagiye bahura n’amasezerano twakwita aya “Pirate” atari umwimerere w’Imana.

Umugabo Aburahamu na Sara babayeho bafite isezerano ryo kuzabyara, imyaka irashira indi irataha kugeza ubwo bashaje bigaragara ko kubyara bitagishobotse. Sara abwira Aburahamu kuryamana n’umuja we Hagari kugira ngo byibuze babone umwana ati: “wabona ariho Imana yari yaragambiriye ko tuzabonera umwana yatubwiye.”

Ikibi cyo kumvira inzira zitari iz’Imana mu isezerano, ni uko iyo urangije Satani akwishima hejuru. Nkuko tubisoma muzi ko barangije kubikora, Hagari amaze kubona atwite agatangira gusuzugura Sara.

Nta yindi mpamvu ni uko mu isezerano nyaryo, Imana yari yaravuze ko Aburahamu na Sara ari bo bazabyara, ntabwo yari yaravuze ko Aburahamu na Hagari aribo bazabyara. Kuko umwana wa Hagari ntiyashoboraga kwitirirwa Sara kuko Imana mu mvugo yayo nta kwibeshya no kwitiranya igira.

Isezerano ry’Imana riza ari iryo kukunezeza niyo mpamvu iyo ari iry’Imana nyaryo riza neza nta ngaruka mbi namba rigira. Iyo ari Imana yabivuze koko, ntabwo ijya gutira imbaraga zo kubisohoza ahubwo niyo ubwayo ibikora neza nk’uko yabivuze.

Mu isezerano ry’Imana cyane cyane iyo ritinze, nyiraryo atangira guhura n’impuguro zinyuranye z’ibinyoma z’abamuzengurutse, zimwerekeza ku kwicira inzira ze ngo byibuze abashe kugera ku cyo twakwita igisa n’icyo Imana yamubwiye nyamara atari cyo neza.

Kimwe mu bigaragaza ko na Ishimayeli wavutse kuri Hagari atari we Imana yari yarasezeranije Aburahamu na Sara, ni uko umugisha wose Imana yari yarabwiye Aburahamu wagaragariye mu muhungu we Isaka umwana w’isezerano kuko Imana itajya yibeshya mu byo ivuga.

Iyo ivuze ngo nzakora ntya, ni ko biba biri, keretse iyo bayibeshyeye bakavuga ibyo itavuze nkuko mubizi byeze muyi iyi minsi aho abahanuzi bagwiriye bavuga ngo Imana iravuze kandi itavuze.

Mwene Data birashoboka ko nawe mu masezerano Imana yakubwiye ubona atinze rwose ukumva wabivamo cyangwa ukaba uri kurwana n’ubu buryo uko ari butatu twabonye Satani akoresha arwanya umunyamasezerano. Buretse kubivamo ni Imana itivuguruza, kandi irinda ijambo yavuze ititaye ku zindi mbaraga zizarirwanya kuko iriherekeresha imbaraga zayo zikomeye rwose ikaririnda. Icyo iba igusaba gusa ni ugukiranuka, kuguma mu masezerano neza no gukomeza kuyizera kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Luka 1: 37

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages