Shariya ni ijambo ry’Icyarabu risobanuye “Amategeko n’umurongo Imana yashyiriyeho abantu kugira ngo ubayobore mu buzima bwabo bwa buri munsi. Amategeko ya shariya (SHARIAT) ashyirwa mu bikorwa na Leta igendera ku mahame y’idini ya Islam, ntashyirwa mu bikorwa n’umuntu ku giti cye, kuko bisaba ubutabera buhagije n’uburyo bwo kwemeza ibyo byaha ababikoze binyuze mu nzira z’ubutabera.
Ibusabanuro bwa shariya turabugezwaho n’umumenyi mu idini ya Islam, Sheik Musa Sindayigaya.
IGIHE: Shariya ikomoka he?
Sheikh Musa Sindayigaya: Shariya ni amategeko y’Imana, bisobanuye ko ikomoka ku Mana ikaba ari umurongo Imana yashyizeho iwunyujije mu butumwa yahishuriye Intumwa zayo n’Abahanuzi. Ayo mategeko akubiye mu gitabo gitagatifu cya Kur’an ndetse no mu migenzo y’Intumwa Muhammad (Allah amuhe amahoro n’imigisha).
IGIHE: Ese Shariya ishoboye gukemura ibibazo byugarije abantu ku buryo yaba ihagije mu buzima bwa buri munsi bw’Igihugu n’abagituye?
Sheikh Musa S.: Hashingiwe ku mategeko ya Shariya akubiye mu gitabo cya Kur’an Ntagatifu no mu migenzo y’Intumwa Muhammad, bigaragara ko ahagije kuyobora abantu mu buzima bwa buri munsi kandi ibibazo byose bahura na byo bikabonerwa ibisubizo.
Impamvu ni uko ayo mategeko ya Islam akubiyemo amategeko mbonezamubano nk’ibirebana no gushyingiranwa, agaragaza imikoranire nko mu bucuruzi, arebana n’ibiribwa n’ibinyobwa ibiziruwe n’ibiziririjwe, amategeko agaragaza ibihano mpanabyaha, ibirebana no gusenga no kwiyegereza Imana n’ayandi.
IGIHE: Ninde ushyira mu bikorwa amategeko ya Shariya?
Sheikh Musa S.: Gushyira mu bikorwa amategeko ya shariya biterwa n’igice arimo. urugero: ku mategeko mbonezamubano nk’ibirebana no gushyingiranwa, ndetse n’agaragaza imikoranire nko mu bucuruzi n’arebana n’ibiribwa n’ibinyobwa ibiziruwe n’ibiziririjwe ndetse n’agenga uburyo bwo gusenga Imana no kuyiyegereza, aya ashyirwa mu bikorwa n’umuntu ku giti cye aho ari hose, kuko ayafitiye ubushobozi bwo kuyakurikiza.
Na ho amategeko arebana n’ibihano mpanabyaha nko kwica uwishe, gukubita uwasambanye, guca akaboko uwibye, n’ibindi bihano biteganywa na Shariya, ibi byose bishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cya Kislamu. Bisobanuye ko nta muyisilamu ku giti cye wemerewe kuyashyira mu bikorwa kuko bisaba ubutabera buhagije n’uburyo bwo kwemeza ibyo byaha ababikoze binyuze mu nzira z’ubutabera.
Indi mpamvu ituma aya mategeko adashyirwa mu bikorwa n’abantu ku giti cyabo, ni uko byatera umutekano muke mu baturage, aho umuntu ku giti cye yafata icyemezo cyo kujya kwica undi amuziza ko na we yishe mugenzi we. Umuryango w’uwo na wo ukajya kwica wawundi kubera uburakari. Bigakomeza bityo ugasanga bibaye akavuyo kuko nta butegetsi buhari.
Icyitonderwa: Abayislamu bari mu bihugu bitagendera kuri Shariya ku birebana n’amategeko agenga ibihano mpanabyaha, basabwa kuyemera ko ari amategeko y’Imana kandi ari ukuri, ariko ntabwo bemerewe kuyashyira mu bikorwa, kuko bisaba ubutegetsi bwa Kislamu bwirengera ishyirwa mu bikorwa ryayo.



















TANGA IGITEKEREZO