00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubundi buryo Satani akoresha arwanya umuntu ufite amasezerano y’Imana

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 18 December 2014 saa 07:51
Yasuwe :

Ubushize twabagejejeho uburyo bwa mbere Satani akoresha kenshi kugira ngo arwanye amasezerano y’Imana ko ari ukugerageza kugusha umuntu uyafite no kumuyobya ngo asubire inyuma mu byaha bityo ntazabone ibyo Imana yamusezeranije.
Twabonye ko iyo ubaye maso ugasenga Imana irakurinda ntacyo Satani abasha kugutwara.
Iyo unaniye Satani ashaka uburyo noneho bwo kukwica ukavaho
Ushobora kumva uyu mugambi wa Satani wo gushaka kwica umunyamasezerano ukumva biragutangaje wenda biranagutunguye (…)

Ubushize twabagejejeho uburyo bwa mbere Satani akoresha kenshi kugira ngo arwanye amasezerano y’Imana ko ari ukugerageza kugusha umuntu uyafite no kumuyobya ngo asubire inyuma mu byaha bityo ntazabone ibyo Imana yamusezeranije.

Twabonye ko iyo ubaye maso ugasenga Imana irakurinda ntacyo Satani abasha kugutwara.

Iyo unaniye Satani ashaka uburyo noneho bwo kukwica ukavaho

Ushobora kumva uyu mugambi wa Satani wo gushaka kwica umunyamasezerano ukumva biragutangaje wenda biranagutunguye ariko bibaho rwose, Satani nubwo azi neza ko bitashoboka Imana itabyemeye ariko nabyo ajya abigerageza.

Hari abantu baba baramaramaje, umuntu akiyemeza akavuga ati: “njye uko bizagenda kose nzubaha Imana nzagendana n’Imana” yahura n’umutego wa Satani wo kumugusha mu byaha ugasanga ari maso, Satani yakongera n’ahandi naho agasanga ashwi da! Wa muntu aracyari maso. Aha noneho nibwo Satani agambirira kukwica kugira ngo utazabona ibyo wasezeranijwe bikazatuma umwishima hejuru ushima Imana.

Aha niho uzasanga akenshi umuntu w’Imana ahora mu ruhurirane rw’ibibazo by’urudaca. Ninde bahora baroga? Ni kanaka usenga. Ninde uhora arokoka impanuka zikaze? Ni Sekanaka w’umukiristu. Ninde bahora batega amarozi mu nzira? Ni wa Nyirakanaka usenga……. Ukibaza icyo bagushakaho kikakuyobera. Ariko nabo sibo ni Satani uguhigira hasi no hejuru ngo upfe uveho utazabona bya bindi byose wasezeranijwe n’Imana.

Kuko Satani iyo agutegeye hamwe agasanga uri maso ntatuza agutegera n’ahandi gutyo gutyo. Mwibuke Satani atega Yesu amaze iminsi 40 atarya atanywa akamugerageza, Yesu amaze kumunesha nuko Satani ajya kumutega ikindi gihe. Luka 4: 1-13

Nubwo bimeze bityo iyo uhagaze mu mwanya wawe neza, Uburyo bwose Satani yakoresha n’imbaraga zose yakoresha nuba uri mu Mana neza ntabwo azigera akubasha na gato. Satani azazana ingabo nyinshi zo kukurwanya ariko Uwiteka waguhaye ya masezerano nawe azazana ingabo nyinshi zo kukurwanirira. Satani azajya ategura imitego yo kugutega Imana yawe iyihishure uyimenye hakiri kare bitume uyisimbuka.

Igihe cyose Imana itarabyemera ko bikubaho, naho amarembo y’ikuzima yakingukira kukurwanya ntabwo azagushobora nuguma mu Mana neza.

Nk’uko ubushize twabonye ko umugambi w’Imana iwuherekeresha imbaraga zikomeye, ukajya ubona imitego myinshi ntigufata, abarozi ntibakubasha, impanuka ziraba ukarokoka, nta kindi gituma ubirenga ni uko Imana irinda ijambo ryayo kuwo yarivuzeho kugeza risohoye kuko nta n’umwe ubasha kurogoya no kuburizamo icyavuye mu kanwa k’Imana.

Ibyabaye kuri Yozefu byose hari hajemo n’umugambi wa bene se wo kumwica, ariko nabo ntabwo bari bo yari Satani washakaga kuburizamo isezerano rya Yozefu ryo kuzaba umuntu ukomeye muri Egiputa n’andi masezerano ye muzi Imana yari yaramuhaye.

Dawidi yahizwe na Sawuli igihe kinini kugeza ubwo amutera icumu Dawidi ari kumucurangira ariko ntirimufate, nta wundi ni Satani wakoreraga muri Sawuli agashaka ngo Dawidi apfe atazaba umwami nk’uko Imana yari yarabimusezeranije. Ariko ntibyari gukunda kuko yaba Dawidi yaba na Yozefu bubahaga Imana rwose.

Herode ategeka ko bica abana bose b’abahungu, nta kindi cyari kigambiriwe ni uko hari umugambi w’Imana Satani yashakaga kuburizamo ngo Yesu atabaho agasohoza umugambi w’Imana wo gacungura abantu, ariko Satani yaratsinzwe nimuhumure!

Ubwo buryo bwo gushaka guhitana umuntu ufite amasezerano y’Imana, nabwo ni ubundi buryo Satani ajya agerageza gukoresha kugira ngo umuntu aveho atazabona ibyasezeranijwe.

Ariko umugambi w’Imana n’isezerano ryayo ibiherekeresha imbaraga zikomeye cyane rwose mu buryo budasanzwe, iyo umuntu agumye mu Mana neza agakomeza guhagarara mu masezerano ye neza ntacyo ashobora kuba. Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Luka 1: 37

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages