00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusobanuro ku mpano z’Umwuka Wera uko ari icyenda (IGICE CYA 1)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 June 2014 saa 04:34
Yasuwe :

IMPANO YA MBERE: IMPANO Y’UBWENGE - Umwuka w’Imana ni Umwuka w’ubwenge, n’umukiristu wese wuzuzwa uwo Mwuka ahabwa ubwenge bw’ukuri.
Uwiteka yavuze kuri Besaleli mwene Uri ati: “Mwuzuze Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora n’ubuhanga n’ubukorikori bwose bwo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikira, no kubaza, no kugira ubukorikori bwose”. (Kuva 31: 3-5).
Icyo gice cya Bibiliya kitubwira y’uko ubwo bwenge bwa (…)

IMPANO YA MBERE: IMPANO Y’UBWENGE - Umwuka w’Imana ni Umwuka w’ubwenge, n’umukiristu wese wuzuzwa uwo Mwuka ahabwa ubwenge bw’ukuri.

Uwiteka yavuze kuri Besaleli mwene Uri ati: “Mwuzuze Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora n’ubuhanga n’ubukorikori bwose bwo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikira, no kubaza, no kugira ubukorikori bwose”. (Kuva 31: 3-5).

Icyo gice cya Bibiliya kitubwira y’uko ubwo bwenge bwa Besaleli yagiraga ubwo gukora imirimo myinshi y’Ihema, atari ubwa kavukire. Kandi ntiyabugize mu buryo bwo kwiga cyangwa kwimenyereza mu myaka myinshi ahubwo yabugize mu buryo bwo kuzuzwa Umwuka Wera w’Imana.

Uko ni ko byabaye no kuri Sitefano, uwahowe Imana wa mbere. Yari yuzuye kwizera n’Umwuka Wera, niyo mpamvu yuzuye n’ubwenge . (Ibyakozwe n’intumwa 6: 10).

Bwa bwenge twahawe n’Umwuka Wera ni ubw’Umwuka kandi si kimwe n’ubwenge twaherewe mu nyigisho nyinshi cyangwa se kuba inararibonye. Intumwa Pawulo yaravuze iti: “Ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho”. (1Aabakorinto 2: 6).

Yongera ati: “Mu batware b’iki gihe nta wabumenya kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro ariwe Kristo Yesu. Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe. Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro” (1Abakorinto 2: 8). Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge. Nuko rero umukiristu agomba kubaha Imana cyane kugira ngo agire ubwenge bw’ukuri.

“Ubu bwenge bwiza buva mu ijuru buraboneka, kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza bwemera kugirwa inama bwuzuye imbabazi n’izindi mbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya” (Yakobo 3: 17).

Ubwenge bwo mu ijuru buruta ubwenge bw’abantu. “Ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga” (1Aabakorinto 1: 25).

Dusoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi 2: 3 « Muri we (Kristo Yesu) ni mwo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.» Natwe iyo twuzura Umwuka we tugabirwa ubwo bwenge. Salomo warushaga abandi bose ubwenge yaravuze ati: « Ubwenge bugira akamaro ko kuyobora. » (Umubwiriza 10: 10). Impano y’Umwuka yitwa ijambo ry’ubwenge, ni ubushobozi bwo kuvuga amagambo akwiriye mu buryo bukwiriye no mu gihe gikwiriye.
Ijambo ry’ubwenge ni impano y’Umwuka ifite akamaro kenshi mu murimo w’Imana . Ijambo ry’Imana riti: « Umunyabwenge agarura imitima » (Igitabo cy’Imigani 11: 30).

Iyo twitegereza abagabo n’abagore bakoreshejwe cyane n’Imana, tubona ko bari bafite ubwenge bwinshi. Bavugaga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye, kandi mu buryo butuma abumvise bafashwa mu mitima. Bakamenya aho baturuka abanyabyaha, bakamenya n’uruhare babarasamo imyambi y’Ijambo ry’Imana (Ibyakozwe n’intumwa 2: 37-39).

Amagambo y’ubwenge ya Yesu yagize umumaro ubwo yahuraga n’Umusamariyakazi

Tubona akamaro k’ubwo bwenge iyo dusomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 4: 1 igihe Yesu yahuye n’umusamariyakazi. Ubwo Yesu yavuganye nawe aherako amwereka ibyaha bye, uwo mugore nta gushidikanya yagombaga kumuhunga bigatuma atagera ku gakiza. Ariko none yabaye umugabo wo guhamya uko imbaraga z’agakiza zishobora guhindura umuntu. Ibyo byose byatewe n’uko Yesu yamusanze mu bwenge no mu rukundo.

Mbere Yesu yamusabye amazi yo kunywa nuko umugore atega amatwi cyane. Yongera kumutekerereza iby’amazi y’ubugingo amara inyota yo mu mutima, bituma uwo mugore atangira kuyifuza. Igihe yari yamubwiye guhamagara umugabo we niho imibereho yo mu byaha yamugaragariye. Ibyo byamuteye kwibwira ko Yesu ari umuhanuzi. Nuko yiringira Yesu amukingurira umutima we. Mu gihe kirekire yajyaga yibaza ku byerekeye kubaha Imana.

Ni nacyo cyatumye amubaza ati: « Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi namwe mukagira ngo I Yerusalemu niho bakwiriye gusengera. » Mu mutima we w’ibyaha n’irari ribi byo mu myaka myinshi, hasigayemo icyifuzo cyavuye ku Mana: Icyo kwezwa gucungurwa n’icyo gukorera Imana.

Mu magambo make Yesu yamusobanuriye ibyo kubaha Imana nyakuri, nawe yumvise neza . Yesu ati: « Mugore nyizera igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa I Yerusalemu. Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebweho dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuba. Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri. Kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri » (Yohana 4: 21-24).

Umusamariyakazi yuzuzwa imbaraga z’ayo magambo y’Umwami Yesu ati: « Nzi yuko Mesiya azaza ari we witwa Kristo kandi ubwo azaza azatubwira byose. » Yasize ikibindi cye aragenda ajya mu mudugudu, abanza guhamya yuko yasanze Umukiza w’abantu.

Ukwizera kwe gushyashya n’uguhinduka kwe mu mutima byamuteye kugira umwete kugira ngo bose babone cya gitangaza yabonye ku buntu. Yesu yagaruye umutima w’uyu munyabyaha ku bw’amagambo ye y’ubwenge, na we yahamije y’uko Yesu ari umucyo w’isi n’Umukiza w’abanyabyaha bazimiye.

Ni kuki abakuru b’amatorero bahura n’ibikomeye ndetse bikabananira?
Amagambo y’ubwenge afite akamaro ko kurangiza impaka mu matorero. Kenshi Abakuru b’Amatorero bahura n’ibikomeye ndetse bikabananira. Dusoma kuby’ab’Itorero ry’I Korinto uko bahatiwe kuburanira ku bakiranirwa kuko batemeye. Ubwo buryo butuma Pawulo ahana ababugize bose. Pawulo yandikanye ishyaka ati: « Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa, ntaburanira ku bera? Ntimuzi ko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? Nkanswe iby’ubu bugingo! Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa ku byerekeye iby’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyira abadafite icyo bahuriyeho n’Itorero, ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni » (1Abakorinto 6: 1-4).

Pawulo amaze kubabwira ko bakoze nabi, abereka ibikwiriye mu Matorero y’Imana. Arababaza ati: « Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe wabasha gucira bene Se urubanza? » (1Abakorinto 6: 5). Pawulo abona ko ibitari byiza mu bantu b’Imana bikwiriya gucirwa urubanza, ariko si ku bakiranirwa ahubwo ni ku Bera b’Itorero.
Iyo amatorero aba afite abakristu bahawe impano y’ubwenge, kandi abakristu bakabumvira, ibikomeye byinshi byarangira vuba. Byanarinda Amatorero kwirema ibice no gucika intege.

Dosoma mu Byakozwe n’intumwa 6: 1 ku by’amakimbirane yashoboraga kwangiza Itorero. Abayuda ba Kigiriki batangiye kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose. Ibi byose byabaye mu gihe cy’ububyutse n’umubare w’abakiristu wiyongeraga cyane. N’ubwo Satani atashoboye kwangiza Itorero mu buryo bw’akarengane gatewe n’abanyarukiko, yagerageje kubikora mu buryo bw’intonganya n’ukwinuba by’abakristu.

Nyamara intumwa zari zifite impano z’Umwuka, Satani ntiyashoboye gusohoza imigambi ye mibi. Abakuru b’Itorero bamaze kumva iby’uko kwinuba, bateranya abigishwa bose barababwira bati: « Ntibikwiriye ko tureka kwigisha Ijambo ry’Imana ngo twicare ku meza tugabura. Nuko bene Data mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura Ijambo ry’Imana » (Ibyakozwe n’Intumwa 6: 2-4).

Ubwo buryo bwo gukora bwagaragaje ubwenge bw’ukuri bw’intumwa. Ntizashoboye kwica amatwi kwibwira ngo: « Niba bashaka kwinuba binube bazacogora. » Icyakora bikomeje byazagira ingaruka mbi kuko byanditswe muri Yakobo 3: 5 ngo « Murebe namwe, ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane! » Ukwinuba guto gushobora kugwira kugeza ubwo kwatera intonganya nini ikarimbura Itorero. Niyo mpamvu intumwa zimaze kuburirwa, zihutiye kubahoza no guhosha ibyo byose.

Intumwa hari icyo zakoze, zashoboye gutoranya bamwe muri bene Data no kubashyira ku murimo wo kugabura ibyo kurya. Kubw’ubwenge bwazo habayeho amahoro mu Itorero n’ububyutse burakomera. « Nuko Ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara umubare w’abigishwa ugwira I Yerusalemu abatambyi benshi bumvira uko kwizera » (Ibyakozwe n’intumwa 6: 7).

Impano yo kuvuga Ijambo ry’Imana ry’ubwenge igira akamaro mu gihe cyo gutabara abari mu makuba n’umubabaro byo mu mutima. Birashiboka ko abakiristu nubwo batunganye rwose kandi bifuza cyane kuba mu bushake bw’Imana, bahura n’ibikomeye badashobora kwikiza ubwabo. Ntidushobora kumenya iby’Imana ibakorera. Bahwana na Asafu wanditse muri Zaburi 73: 13-24 ngo « Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa kuko natewe n’ibyago umunsi ukira ngahanwa ibihano mu bitondo byose. » Bategerezaga umucyo bakabona umwijima, biringiraga itangaza bakagenda mu rwijiji (Yesaya 59: 9)

Mu makuba barabaza nka Dawidi ngo « Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje ukaba kure ntuntabare? » (Zaburi 22: 1), cyangwa nka Yeremiya (14: 8,9) ngo « Ayiii, Byiringiro by’Isiraheli, Umukiza we wo mu gihe cy’amakuba kuki waba umeze nk’umushyitsi mu gihugu. Kuki wamera nk’umuntu wumiwe, nk’intwari inaniwe kurokora? » Abo bantu umunsi wabo wahindutse ijoro, umunezero wabo wahindutse umubabaro, ibyiringiro byabo byahindutse ukwiheba.

Kubw’ibyo bakwiriye umufasha ushobora kubayobora no kubamenyesha, si ubwenge gusa, ahubwo n’umutima, yuko « ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza » (Abaroma 8: 28). Icya ngombwa kugira ngo umuntu ashobore kubafasha atyo, ni impano yo kuvuga ijambo ry’ubwenge, ariko si bwa bwenge ab’iki gihe bamenye ahubwo ni ubwenge bw’ubwiru bw’Imana, ari bwo bwenge bwahishwe bukomoka ku Mwuka (1Abakorinto 2: 8-13).

Iyo inshuti za Yobu zigira iyo mpano, ntizajyaga kumubabaza zimubwira yuko ari ibyaha bye byamuteye iyo mibabaro yose. Ntizashoboye kumumenyesha yuko agakiza k’Imana atari ak’igihe cy’umunezero gusa, ahubwo hari nubwo kaba ak’igihe cy’ibigeragezo n’amakuba.

Impano y’ubwenge igira akamaro mu gufasha bagenzi bacu baguye mu byaha

Impano y’ubwenge ifite igiciro cyinshi, igihe dushaka gufasha abakristo baguye mu byaha. Muri iki gihe abaguye benshi bakurikira inzira mbi ariko bashobora gukizwa, bafashijwe n’abafite impano yo kuvuga Ijambo ry’ubwenge. Bamwe baguma mu byaha kuko mu cyimbo cyo kubafasha abakristo babakangisha kubw’icyaha cyabo. Abandi baguma mu byaha kuko benshi batabitaho. Iyo umukiristu aguye mu cyaha undi akamubwira amagambo akomeye gusa bimutera kwinangira umutima cyangwa kwiheba; biraruhije ko yagaruka.

Ikindi kandi niba uwaguye akundwakajwe cyane byamutera kwibwira yuko ari nta cyaha yakoze. Biradukwiriye ko twamuhugura uburyo butuma amenya ko yacumuye bikamutera kugira umutima wo kwihana. Ariko hamwe n’ibyo biradukwiriye kumwereka n’urukundo, bituma yumva ko tudashaka kumwikoreza undi mutwaro ahubwo dushaka kuwumukuraho. Niba twifuza kugira dutyo, dukeneye bwa bwenge Umwuka Wera wenyine ashobora kuduha.

Iyi mpano y’ubwenge kandi idufasha no kwikura imbere y’abanzi bacu

Iyo dusoma mu Byakozwe n’intumwa 6: 9, 10 tubona yuko impano y’ubwenge idufasha cyane mu gihe cyo kwikiza abanzi bacu. Tuhasoma ngo « ariko abantu bamwe bo mu masinagogi… Barahaguruka bajya impaka na Sitefano nyamara ntibabasha gutsinda Ubwenge n’Umwuka bimuvugisha. » Nubwo Sitefano yari wenyine n’abanzi be ari benshi, ni we wabatsinze. Nyamara si ukuvuga kwe kwiza kwamubashishije gusubiza abo banzi bari bazabiranyijwe n’uburakari, ahubwo ni ubwo bwenge yahawe n’Umwuka Wera.

Henshi mu butumwa Bwiza Yesu yerekana ko Umwuka Wera ashaka kandi ko ashobora guha abizera ubwenge bwo kwiregura mu bikomeye byabo. Muri Luka 21: 12 yavuze bitaraba yuko abigishwa be bazababazwa kubwe ati: « Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y’imbohe, babashyire abami n’abategeka babahora izina ryanjye. » Yongera ati: « Nuko mumaramaze mu mitima yanyu yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera, kuko nzabaha ururimi n’ubwenge iby’abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda. » (Luka 21: 14, 15)

Umukiristu umaze kugirirwa nabi n’abanzi be, ntakabakangije amagambo akomeye kugira ngo yiregure. Nta na rimwe Yesu yagenje atyo. Dusoma mu rwandiko rwa mbere rwa Pereto 2: 23 ngo « Yaratutswe ntiyabasubiza yarababajwe ntiyabakangisha ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. » Ariko kandi ntagomba no kugira ubwoba cyangwa guhagarika umutima. Ibimukwiriye ni ukwicisha bugufi no kumera nk’umwana w’intama (Yesaya 53: 7), ariko hamwe n’ibyo agomba gukomera agashira ubwoba nk’intare, akemera gufatanya n’abandi umunezero no mu gihe cy’imibabaro myinshi (Ibyakozwe n’Intumwa 4: 19, 20; 5: 41).

Asubize neza ibibazo byo kumushinyagurira yibuke iteka kugerageza gufasha abamurega n’abacamanza be (Ibyakozwe n’intumwa 26: 27-29). Ibya ngombwa kugira ngo umuntu agenze atyo, ni ukwiha Imana rwose no kuzuzwa Umwuka Wera, bigatuma ahabwa amagambo y’ubwenge akwiriye uwo mwanya.

Impano y’ubwenge itanga no kubasha guhishura ibihishwe

Impano yo kuvuga ijambo ry’ubwenge ihesha uyifite guhishurira abizera ibyo biringizwa n’iyabahamagaye; bakamenya n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, bamenya kandi n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo ziri.

(Abefeso 1: 18, 19) Pawulo yari afite iyo mpano, kubw’ibyo kuvuga nk’uko byanditswe mu 1Abakorinto 2: 9 ngo « iby’ijisho ritigeze kureba n’iby’ugutwi kutigeze kwumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda. » Yari afite ubushobozi bwo kumenya imigambi yera y’Imana, yari yaheshejwe ubwiru bwayo, n’ibitekerezo byayo, kugira ngo abimenyeshe abantu. Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana (1Abakorinto 2: 10).

Yakobo yanditse ati : « Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge abusabe Imana, iha abantu bose itimana, kandi azabuhabwa. » (Yakobo 1: 5)

Iyo dutekereje akamaro k’impano y’ubwenge n’uko ikwiriye kuba mu Itorero ry’Imana, bitugaragariza ko buri mukiristu akwiriye kuyifuza no kuyishaka, yaba umukuru w’Itorero cyangwa se mu bandi bakiristu.

Ubutaha tuzarebera hamwe ubusobanuro bw’impano ya kabiri muri izi icyenda.
Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Iri Jambo ry’Imana murigezwaho na TRUE CALLING Ministries International


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages