Ijambo ry’Imana ni ibyo kurya by’Ubuging. Umukristo udakunda ijambo ry’Imana nta mbaraga z’umwuka agira. Dawidi yaravuze ngo “nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho.” Abakolosayi 3:16 haravuga ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, ibyo kurya by’umubiri ni ngombwa ariko kandi ibyo kurya by’ubugingo bikarusha.”
Bibiliya yatubwiye ngo “Uduhe ibyo kurya byacu by’uyu munsi.” Imana ikunda ko tubaho mu buzima bwa buri munsi, bisobanuye ko dukwiriye guhora duhanze amaso Imana ku manywa na nijoro.
Abisirayeli bari mu butayu Imana yari yarabateguriye ibyo kurya bya buri munsi, ikabaha umutsima ariko yari yarabategetse ko begeranya iby’uwo munsi (Kuva 16:4). Abatoraguraga ibyo kurya birenze iby’umunsi umwe byaraboraga (Kuva 16:16-21) ahari Imana yabonaga ko nibafata ibyo kurya by’Iminsi irenze umwe, abanyambaraga bari bucure abanyantege nkeya.
Yesu na we yigishije abigishwa be gusaba ibyo kurya bya buri munsi, kugira ngo bige kunyurwa, kuko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa, n’ibyo ufite bivamo inyungu nyinshi. (1Yohana 2: 15-17)
Nyuma yo kwiga kunyurwa n’ubuzima bwa buri munsi, ukumva ko ibyo Imana yaguhaye buri munsi bikunyuze, izaguha ibisagutse byinshi (Gutegeka kwa kabiri 8:7). Imana ntiyabuze ibyo iguha, iracyakwigisha kunyurwa na byo kuko abantu benshi ntibazi kubana n’imigisha.
Dawidi yararebye, amaze kwitegereza ibyo Imana yamukoreye byose, yaravuze ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma, asubiza intege mu bugingo bwanjye. Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.” Zaburi 23
Mu byo ukora byose ntukibagirwe gushima Imana kandi numara kurya ugahaga, ntukiyibagize aho Imana yagukuye. Gutegeka kwa kabiri 8:11-20
Murakoze Imana ibahe umugisha. Mbifurije kunyurwa n’ubuzima bwa buri munsi.
Mwari kumwe na Pastor Desire, ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana.
Izi nyigisho zakiriwe na Umurerwa Emma-Marie



















TANGA IGITEKEREZO