00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uhabwa kubatizwa mu mwuka wera asabwa kuba ameze ate?

Yanditswe na

True Calling Ministries

Kuya 1 December 2014 saa 06:51
Yasuwe :

Si byiza ko umukiristo yahora mu buswa bwo kutamenya no kutajijuka mu by’umubatizo w’Umwuka Wera n’impano zibonerwa muri wo. Rimwe na rimwe abakiristo bakoresha nabi izo mpano, bitewe no kubura inyigisho nzima, nicyo gituma bamwe bazihinyura mu matorero yabo, abandi bakazikoresha uko bidakwiye.
Iyo abakiristo bamaze kumenya neza akamaro ko kubatizwa mu Mwuka Wera n’impano zawo, haba mu bakiristo ubwabo no mu murimo w’Imana buri mukiristo asigara yifuza cyane guhabwa ubwo butunzi bw’igiciro (…)

Si byiza ko umukiristo yahora mu buswa bwo kutamenya no kutajijuka mu by’umubatizo w’Umwuka Wera n’impano zibonerwa muri wo. Rimwe na rimwe abakiristo bakoresha nabi izo mpano, bitewe no kubura inyigisho nzima, nicyo gituma bamwe bazihinyura mu matorero yabo, abandi bakazikoresha uko bidakwiye.

Iyo abakiristo bamaze kumenya neza akamaro ko kubatizwa mu Mwuka Wera n’impano zawo, haba mu bakiristo ubwabo no mu murimo w’Imana buri mukiristo asigara yifuza cyane guhabwa ubwo butunzi bw’igiciro cyinshi, yamara guhabwa izo mpano agashaka no kuzikoresha neza kugira ngo zimufashe mu murimo w’Imana no mu mibereho y’abantu.

Umukiristu nyuma yo kwihana no kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, asabwa cyane kuba uwicisha bugufi kugira ngo ahabwe ubutunzi bwinshi kandi bw’igiciro cyinshi. Iyo abatizwa mu Mwuka Wera ahabwa guhamya ibya Yesu Kristo mu magambo no mu mirimo.

Yesu yarabitubwiye ati: “Muzahabwa imbaraga Umwuka Wera n’abamanukira, kindi muzaba abagabo bo kumpamya” Ibyakozwe n’intumwa 1: 8.

Ntitugitwarwa no gutinya abantu, kuko ”Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda” 2 Timoteyo 1: 7.

Mu Byakozwe n’intumwa, Luka adutekerereza iby’abakiristu ba mbere ati: “Bose buzuzwa Umwuka Wera bavuga mu zindi ndimi bamamaza ubutumwa bwiza bashize amanga. Umwuka w’Imana ni Umwuka w’urukundo, kandi handitswe ngo, “mu rukundo ntiharimo ubwoba urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba” 1 Yohana 4: 18.

Kubatizwa mu Mwuka Wera bizana umunezero utarigeze uba ku wawubatijwemo.

Umubatizo wo mu Mwuka uzana umunezero mwinshi cyane. Abawurindiriye mu cyumba cyo hejuru bakabatizwa, baranezerewe bikomeye bituma abantu bababonye batangara cyane. Ijambo ry’Imana ryita Umwuka w’Imana amavuta yo kwishima. Kubatizwa mu Mwuka Wera ni ugusigwa amavuta yo kwishima.

Nyuma yo kubatizwa mu Mwuka Wera uhabwa n’impano zawo bijyanye n’uko Imana yashatse kukugabira.

Impano z’Umwuka zikurikira umubatizo wo mu Mwuka Wera. Ubwo Umwuka yamanukiye abigishwa ku munsi wa Pentekote Yesu amaze kuzuka, batangiye kuvuga izindi ndimi nkuko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Mu nzu ya Koroneliyo I Kayizaliya abizera babatijwe mu Mwuka Wera, nuko abantu bumvise bavuga mu zindi ndimi nabo bahimbaza Imana. Ibindi nk’ibyo byabaye muri Efeso. Ababatijwe mu mazi Pawulo abarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho bavuga mu zindi ndimi barahanura. Ibyakozwe n’intumwa 19: 1-6

Muri 1 Abakorinto 12: 8-10 Pawulo avuga impano z’Umwuka Wera nyinshi zitandukanye. Mu mirongo ikurikira arongera ati: “ariko ibyo byose uwo Mwuka niwe ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.” Imana ntikiranirwa cyangwa ngo ibe iy’ishyari byatuma yima abana bayo izo mpano, ahubwo irazibagabira. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muriteguriwa na True Calling Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages