Ibi Pasiteri Yves Castanou yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cy’amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka ’National Breakfast Prayer’, kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama mu 2023.
Aya masengesho yahurije hamwe abanyamadini, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abadipolomate bakorera mu Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Bimwe mu byo Abanyarwanda bashimira Imana byaranze umwaka wa 2022 harimo kuba Igihugu cyarabashije guhashya icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ubukungu bukaba buri kuzahuka, kuba Abanyarwanda n’Abaturarwanda bafite amahoro ndetse u Rwanda rukaba ari igihugu gitanga umusanzu mu kugarura amahoro mu mahanga.
Bashimira Imana kandi kuba umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’andi mahanga utuma rukomeje kuba igihugu gisurwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi.
Abanyarwanda kandi barashima Imana kubera ko yabanye nabo mu gikorwa cyo gutegura Inama ya CHOGM kandi ikagenda neza.
Ndahiro Moses uyobora Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho, yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yigomwe umwanya bigendanye n’inshingano nyinshi afite, akaza kwifatanya n’abanyamadini muri iki gikorwa cyo gusengera igihugu.
Ati "Ndangirango mbashimire byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba mu nshingano n’akazi kenshi mufite, mwigomwe umwanya nk’uyu mukitabira ubutumire bwacu."
"Twifuza ko u Rwanda ruba igihugu cyubaha Imana, gitera mbere kandi Imana ihora yishimira. Inyigisho zitangirwa mu materaniro nk’aya zisiga imbuto nziza mu bayobozi ku giti cyabo kandi bikazana impinduka mu miryango, mu kazi ndetse no mu gihugu muri rusange."
Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa ariko akaba akorera ibikorwa by’ivugabutumwa muri Repubulika ya Congo, ni umwe mu nshuti z’u Rwanda zagaragaye muri iki gikorwa.
Mu nyigisho ye, yagaragaje ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 28 ishize, usanga ibyakozwe ari ukuboko kw’Imana kwari ku bayobozi barangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ati "Ibi ni ukuboko kw’Imana, ukuboko kw’Imana niko kuri ku Muyobozi w’Igihugu n’abandi bayobozi babashije kugera kuri bino byose. Munyemerere dukomere Imana amashyi niba mwizera ko Imana ariyo yakoze ibikomeye muri iki gihugu."
Yakomeje avuga ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ari umwe mu bo yigiraho kuyobora.
Ati "Uyu muyobozi mufite munyemerere mwite Perezida wa Afurika, yigeze kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Iyo wabaye umuyobozi kuri urwo rwego ukomeza kwitwa Perezida wa Afurika. Nyakubahwa Perezida, muri Congo buri muntu aziko ndi ukorera Imana, kandi ndi umukozi wayo n’umwana wayo, ariko mfite umuntu nigiraho ubuyobozi. Umuntu nigiraho ubuyobozi nyuma y’Imana, Umwana wayo n’umwuka wera, ni nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mbagirira ishyari ryiza kuko mbona ibintu Imana iri gukorera iki gihugu."
Pasiteri Yves Castanou yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ahazaza heza ku buryo n’amahanga azajya aza kucyigiraho.
Yves Castanou yabonye izuba ku wa 22 Kamena mu 1971, avukira i Reims mu Bufaransa. Ni umwe mu bashinze itorero rya Impact centre chrétien rikorera i Paris ndetse akaba n’umwe mu bayobozi baryo i Brazzaville.
Aya masengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.
Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.
Kuva washingwa mu 1995, wateguye ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera igihugu, gushimira Imana ku byagezweho no kwiga inyigisho z’Ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.











Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!