00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubwirizabutumwa akwiye kubanza guhinduka akabona kubwiriza abandi kwihana

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 14 June 2014 saa 05:48
Yasuwe :

Umuntu wese ushobora guhagarara imbere y’abandi agahamya ko Yesu Kristo ari umwami n’umukiza, akwiye kuba ikitegererezo cy’imirimo myiza, cyane ko bene abo ari urwandiko rusomwa na bose.
Izi nyigisho mugiye kuzigenzwaho n’Umuvugabutumwa Rutagungira Erneste wo mu Itorero rya ADEPR Kicukiro.
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite (…)

Umuntu wese ushobora guhagarara imbere y’abandi agahamya ko Yesu Kristo ari umwami n’umukiza, akwiye kuba ikitegererezo cy’imirimo myiza, cyane ko bene abo ari urwandiko rusomwa na bose.

Izi nyigisho mugiye kuzigenzwaho n’Umuvugabutumwa Rutagungira Erneste wo mu Itorero rya ADEPR Kicukiro.

Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so (Matayo 7: 3-5).

Ubwo Yesu yari hano ku isi, cyari igihe hariho abigisha mategeko n’Abafarisayo bari bakomeye cyane ku mategeko ya Mose, ku migenzo y’idini yabo, bakayubahiriza neza uko yasabwaga, ariko bagiye banengwa cyane na Yesu, kuko ibyo bigishaga byari ku minwa gusa, bihabanye cyane n’ibyo bakoraga, bituma Yesu ababwira amagambo akomeye cyane, ati :

"Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire. Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwaho iteka riruta ayandi (Matayo 23: 13-14).

Ubu buzima bw’Abafarisayo muri iyi minsi tugezemo, birakwiye ko tubwigiraho byinshi. Twe abahamagariwe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ni ngombwa ko dufata umwanya uhagije wo gutekereza kuri uyu murimo dukora no kwitekerezaho ubwacu kugirango uyu murimo dukora ubashe kugira agaciro.

Bitera agahinda iyo umukozi w’Imana runaka, ahagaze imbere y’abantu, yatangira kuvuga ijambo ry’Imana abantu bakaryana inzara, bati "Ese nk’uyu aravuga iki? Azabanze nawe yibwirize, ese ko atwishushanyaho agirango ntitumuzi!"

Iyo usuzumye neza usanga uku kuvugwa biterwa n’imico bamuziho. Ubutumwa nk’ubu rero nta cyo bumaze, kandi nta musaruro bugira, kuko bugereranywa n’umuntu wafunze inzira yari nyabagendwa. Birakwiye ko umuntu abanza kwitokora mbere yo gutokora abandi.

Pawulo nawe yabigarutseho ahugura Abaroma ababwira ati “Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? Ko wirata amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu (Abaroma 2: 21 -24).

Bavandimwe dusangiye guhamagarwa, bashumba bacu n’intumwa z’Imana, Imana icyeneye ko tubanza guhinduka tukabona ubuhindura abandi, ntabwo tuzigisha abandi gukundana no kubana neza kandi twarananiranye mu miryango yacu, ntabwo tuzigisha urukundo kandi ingo zacu twarazisenye kubera guca inyuma abo twashakanye.

Igikwiriye ni uko ubutumwa bwiza bubanza guhindura ababuvuga hanyuma bukabona guhindura ababubwirizwa. Imana ibane namwe.

Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages