00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Mobutu Sese Seko azaza kubwiriza mu Rwanda

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 13 May 2013 saa 05:22
Yasuwe :

Itorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.
Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.
Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye (…)

Itorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.

Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.

Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye yarangaga se wari Perezida Mobutu Sese Seko wayoboye Zaïre nk’uko Kwizera Ayabba Paulin utangaza amakuru arebana n’iki giterane yabidutangarije.

Kwizera Ayabba asobanura ko ubuhamya buzatangwa ati «Pasitori Mobutu Prince ateganya gutanga ubuhamya ku buzima bwe mu gihe se umubyara yari akiri Perezida. Azanivugira uko yahuye na Yesu agahindura ubuzima bwe n’uko abayeho nyuma yo kwakira agakiza.”

Mobutu Prince anemeza ko Se (Mobutu) yakoranye na Satani imbona nkubone nk’uko Kwizera akomeza abivuga, ati “Mu byo azavuga harimo kuba Se yari yaranakoranye amasezerano na Satani, agahabwa ubushobozi bwose bwo gukora icyo ashaka, kuryamana n’umugore ashaka, ndetse n’ibindi byinshi azivugira”.

Kuri ubu ngo Mobutu Prince yahawe impano yo kwirukana amadayimoni ndetse no kubohora ababoshywe n’imyuka mibi.

Mu bandi bazacyitabira ni Intumwa y’Imana Trice Shumbusho uzaturuka i Arusha muri Tanzaniya, na Emma White wo muri Amerika.

Itorero East Wind rikorera mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro rizaberamo icyo giterane buri munsi kuva saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013.

Pasitori Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu wari Perezida w'ikitwaga Zaire, Ubu ni Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages