Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kamembe, mu Karereka Rusizi , ahatangirijwe ku mugaragaro umuryango w’ivugabutumwa wiswe “Filadelphia International Minitries /F.I.M” washinzwe n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuvugabutumwa Kavamahanga Alphonse, akaba n’Umuvugizi w’uwo muryango yashinze.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Kavamahanga yavuze ko asohorejwe isezerano yahawe cyera. Ati: “Isezerano ryo gushinga uyu muryango w’ivugabutumwa narihawe kera kandi iyi ni intangiriro ibiri inyuma ni byo byinshi. Ubu tugiye kuzenguruka amahanga tuvuga ubutumwa bwiza kandi tunakora ibikorwa bifatika. Tuzasenga kandi tunakore ibikorwa byiza ku batishoboye.”
Yakomeje avuga ko umuryango FIM, uhagaze ku nkingi eshatu: Urukundo, ibikorwa no kubohoka. Icyo we n’abo bafatanyije muri uyu Muryango w’Ivugabutumwa kikaba kwibutsa abatuye Isi ko ntacyo bageraho badafite urukundo, mu gihe bakundanye Isi yahinduka Paradizo.
Avuga ku itandukaniro rya FIM n’amadini mu gihe na we avuga ubutumwa, yasobanuye ko anahini amadini avuga ubutumwa gusa, ariko imiryango ikarenza aho n’ubufasha ku batishoboye Ati: “Ntawe wabwira ijambo ry’Imana gusa kandi ubukene n’inzara bimuzonga. Ni gute wabwira umuntu iby’Imana amaze gatanu atarya, yambaye ubusa cyangwa se arara mu nzu iva anyagirwa? Roho nzima itura mu mubiri muzima.”
N’ubwo asanzwe atari umukirisitu mu itorero rya ADEPR, Kavamahanga avuga ko abantu benshi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza uyu muryango baturuka mu madini anyuranye, ngo bakire ububyutse, aho umuntu asenga, akaba uwishoboye agasa neza ku mubiri no ku mutima.
Kavamahanga avuga ko ku bijyanye no kubohoka, Isi ya none yuzuye ibyaha byinshi, ikeneye kubyihana ngo igarukire Imana biyibashishe gutekana. Igikorwa cyo gutangiza uyu muryango cyabereye kuri La petite Colline, ahateraniye imbaga yari inyotewe no kumva ubutumwa bw’ububyutse bugamije kubohoka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihundwe, Nyirahabimana Consolée, yashimiye byimazeyo uyu muryango, avuga ko kuba uhuza abanyamadini bose ntakurobanura ari icyerekana ko uzabasha kugeza abantu kuri byinshi byiza, kuko bagamijekurema abantu mu buryo bwa roho n’ubw’umubiri.
Abafashije imbaga kwizihirwa ni abahanzi banyuranye barimo Theo Bosebabireba n’abandi bo mu Burengerazuba nka Claude Munyaneza, JMV Biryuwizitse na Fabien Twagiramungu Fabien.
Iki gikorwa cyabonetsemo kandi Pasiteri Milchior Baranderaga ukuriye uyu muryango FIM mu Burundi, hari kandi n’umuvugabutumwa w’umuhanuzi Gatabazi Meshack.
Ku kibazo cyo kumenya aho azakura inkunga yo gutembera amahanga n’iyo gufasha abatishoboye, Kavamahanga yabwiye IGIHE ko na mbere y’uko uyu Muryango Filadelifia utangizwa ku mugaragaro yarabikoraga, atanga urugero rwo kuwa 11 Mutarama 2014, aho yakoresheje igiterane kinini mu Murenge wa Nzahaha, gikusanyirizwamo inkunga yubakiye imiryango 23 y’abatishoboye bari batuye mu manegeka.
Ibikorwa by’ivugabutumwa n’ububyutse bya Kavamahanga muri ibi bihe byo kwibuka
Mu Rwanda buri mwaka kuva mu kwezi kwa Mata kugeza muri Nyakanga haba ibikorwa binyuranye byo kwibuk abazize Jenoside.
Ku ruhande rwe, Umuvugabutumwa Alphonse Kavamahanga yakoze ibiterane by’ububyutse n’isanamitima mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Nyamasheke , Intara y’Uburegerazuba.
Abo yagiranye na bo ibiganiro muri icyo cyumweru cyose ni abaturage bo mu Kagari ka Gihundwe mu mirenge yose ikagize, kandi uretse impanuro n’ivugabutumwa, yanakusanyije inkunga y’amafaranga menshi yo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside.
Consolée Nyirahagenimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe yatangarije IGIHE ko muri icyo cyumweru bafashijwe cyane, kandi ko inkunga yatanzwe n’abitaburaga ibiganiro by’ivugabutumwa n’isanamitima izakoreshwa mu kugoboka abacitse ku icumu batishoboye, bakaremerwa.



















TANGA IGITEKEREZO