00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaza Simiyoni wateruye Yesu mu mavuko ye yari muntu ki?

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 December 2013 saa 09:29
Yasuwe :

Umusaza Simiyoni yari umukiranutsi witonda, kandi yategerezaga ihumure ry’Abisiraheli. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera wari muri we ko atazapfa atabonye ihumure ry’Abisiraheli. Nubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, si benshi muri bo bamenye ko yavutse. (Luka 2:25-35) Ibi ni ibintu bitandatu by’ingenzi byaranze umusaza Simiyoni:
1.Simiyoni yari umukiranutsi: Icyo dupfana n’ Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa. (…)

Umusaza Simiyoni yari umukiranutsi witonda, kandi yategerezaga ihumure ry’Abisiraheli. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera wari muri we ko atazapfa atabonye ihumure ry’Abisiraheli. Nubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, si benshi muri bo bamenye ko yavutse. (Luka 2:25-35)

Ishusho igaragaza umusaza Simiyoni ateruye Yesu

Ibi ni ibintu bitandatu by’ingenzi byaranze umusaza Simiyoni:

1.Simiyoni yari umukiranutsi: Icyo dupfana n’ Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa. Gukiranuka ntabwo bikomeye, Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso y’ umwana wayo ntaducira urubanza rubi atwita abakiranutsi. Kandi mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12:11 havuga ko tuneshesha amaraso y’ Umwana w’ Intama no guhamya kwacu.

Hari igihe ureba abantu uko bitwara ukibaza niba bagira Imana muri bo. Ni byiza kwitonda kuko hari abananiwe kwitonda harimo amakorari agezweho, abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa bagezweho, abanyempano bakomeye ariko ubu ntiwabashaka ngo ubabone bazize kutitonda. Nuko rero uhagaze yirinde atagwa kuko uwambara imyambaro y’ urugamba ajya kurwana ntakwiye kwirata nk’uwiyambura atabarutse.

2.Yari ategereje ihumure ry’ Abisirayeli: Ese wowe utegereje iki? Abantu bamwe icyo bategereje ni uko amasezerano yabo asohora. Ni byiza ariko dukwiye kuba dutegereje guhembuka kw’ itorero rikagira ubumwe nk’ubwo mu gihe cy’ intumwa. Ihumure riruta ayandi ni ukuzabona Yesu agarutse kuko imiruho n’ imihati izaba ishize.

3. Umwuka wera yari ari muri we: Mfite akabazo k’amatsiko: Ugira Umwuka wera muri wowe? Uru rugendo rwakugora utagira Umwuka wera kuko, Yesu yavuze ko icyagira umumaro ari uko agenda hanyuma Umwuka akaza akatwigisha byose birimo no gukiranuka. Ni na we udusengera akatunihira iminiho.

4.Yari yarabwiwe n’ Umwuka ko atazapfa atabonye Mesiya: Simeyoni yari abitse amazerano y’ Imana. Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikamukurikira (Yohana 10:10).

5. Ajyanwa n’ Umwuka mu rusengero: Mu gitabo Abaroma 8:14, havuga ko abayoborwa n’ Umwuka ari bo bana b’ Imana. Ni byiza kumvira umwuka wera akakuyobora mu kuri kose.

6. Yakikiye Yesu yumva ibintu birahindutse ajya mu Mwuka udasanzwe atangira guhanura: Nta kabuza nidukura ibishimwa mu bigawa tuzaba nk’akanwa k’Imana (Yeremiya 15:19).

Simiyoni yari amaze imyaka myinshi ategereje ko Yesu Kirisito avuka. Byatumye n’Imana imurinda ntiyapfa, kuko yari yaramusezeranyije ko atazapfa atarabona umukiza w’Abisiraheli. Akimuterura ashima Imana agira ati ”Noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’ uko wabivuze. kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.” (Luka 2:29)

Niba ubitse amasezerano y’ Imana humura uzayabona kandi azasohora. Guma uyategereze kandi ukiranuka gusa, ibindi Imana izabikora neza kuko irinda ijambo ryayo ikazarisohoza (Yeremiya 1:12).

Izi nyigisho zitangwa na Pasiteri Habyarimana Desiré, Umuyobozi w’Urubuga Agakiza.org. ukwifuriza umwaka mushya muhire. ukora imirimo yo gukiranuka wubaha Imana nk’uko. Imana izakurinde gusubira inyuma uzagire imigisha yose iva mu kubaha Imana, amen.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages