Kunda yitabye Imana tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.
Abasenganye n’abakoranye na we bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 mu rusengero rwa Restoration church ku Kimisagara ubwo hibukwaga umwaka Kunda amaze yitabye Imana, Umuvugabutumwa Kwizera yatangaje ko yatangije umuryango ‘La Kunda Foundation’ ugamije gushyigikira ibikorwa byiza byaranze umugore we.
Uyu muryango uzibanda ku gutera inkunga yo kwiga abana bakennye kurusha abandi, gufasha abashakanye kubaka ingo zabo neza no gukora amasengesho yo gusengera ibihugu bitarageramo ubutumwa bwiza.
Mu kiganiro na IGIHE, Evangeliste Kwizera Emmanuel yavuze ko ibyo umuryango La Kunda Foundation uzibandahao bijyanye n’ibyo umugore we yakoraga akiri ku isi.
Yagize ati “Ni ibikorwa byaranze umufasha wanjye Kunda Thérèse mu buzima bwe hano mu isi. Yanamenyekanye cyane mu bikorwa by’imigendekere myiza y’ubwisungane mu buvuzi (mutuelle de santé), igikorwa benshi bemeza yakoraga akunze kandi afitiye ishyaka.”
Kwizera yakomeje avuga ko kubaho atari uguhumeka gusa, ahubwo iyo wakoze neza n’igihe utakiriho imirimo yawe myiza iguherekeza.
Ati “Kubaho si ukuba uhumeka gusa, ushobora kubaho kandi utakiriho. Imirimo y’abakiranutsi irabaherekeza iyo barangije igihe cyabo mu isi.Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze umugore wanjye akiriho ndetse n’uruhare rwiza yagize mu rugo rwacu mu myaka icumi twamaranye”
Kwizera Emmanuel akomeje umurimo w’Imana mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu gihugu cya Kenya.
Kunda yatabarutse afite imyaka 37 asigira umugabo we abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.
Kunda yari afite inkoni y’ubudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church muri Paruwase ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikirisitu.



















TANGA IGITEKEREZO