00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’umuntu yaremewe gutegeka Isi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 July 2014 saa 10:34
Yasuwe :

“Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka Isi izabaho, iyo tuvuga» Abaheburayo 2: 5”, ahubwo umuntu ni we Imana yahaye gutegeka Isi.
Izi nyigisho mugiye kuzigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, umuyobozi w’Urubuga rw’Agakiza.org
Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ngo ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa n’Isi. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mu gasozi (…)

“Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka Isi izabaho, iyo tuvuga» Abaheburayo 2: 5”, ahubwo umuntu ni we Imana yahaye gutegeka Isi.

Izi nyigisho mugiye kuzigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, umuyobozi w’Urubuga rw’Agakiza.org

Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ngo ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa n’Isi.

Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mu gasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo bwose.

Inkuru nziza ngufitiye ni uko hari ahantu wajya ukongera gutegeka byose nk’uko byari imbere. Aho nta handi ni muri Kristo Yesu, kuko Yesu yatsinze byose: urupfu, umuruho, uburwayi, ubukene, inzara, gutotezwa…kandi agakiza yaduhaye gakuraho ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) imivumo n’ibindi.

Iyo utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, uba utegekwa na byose kuko uri muri kamere y’umubiri atabasha kunezeza Imana (Abaroma 8). Ariko iyo ukijijwe urahindukira ukabitegeka byose.

Ikibabaje ni uko abantu bageze aho bakabaye bategekera byose (muri Kristo Yesu), ariko bagakomeza gutegekwa n’ibyo bakagombye kuba bategeka: Umukirisito yakagombye kumenya gutegeka amaso ye, amatwi ye, ururimi rwe, intekerezo ze, ingingo zose akazitegekera muri Kristo Yesu. Ariko abantu kamere irabategeka, no mu nzu y’Imana (Abagalatiya 5 :19- 22).

Yesu yaravuze ati «Inyoni nta wazibuza guca hejuru y’umutwe, ariko nta wakwemera ko inyoni imwarikaho». Kandi muzi ko umuntu atakizwa uruhande rumwe ngo urundi rusigare, Witange wese kugira ube inzu y’Imana nk’uko Bibiliya ivuga (1 Abakorinto 3 :16-17).

Igituma abantu benshi batagera ku butegetsi bahawe muri Kirisito Yesu, ni uko batazi gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana. Yesu yaravuze ati «Mbahaye ubutware, ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru (Matayo 18:18; Matayo 16:19).

Hari imigisha tutazabona nitutamenya gutegekera imibiri yacu n’ubugingo muri Kirisito Yesu. Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 haranditswe ngo «Iyi migisha yose izabazaho ibagereho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu».

Umuntu ushaka umugisha w’Imana ataramenya kubaha Imana muri Kristo, ni nko guhinga ibigori wiringiye kuzasarura ikawa, cyangwa ushaka amata akorora ibimasa! Niba ushaka umugisha w’Imana, umvira amategeko yayo wige gushyira mu bikorwa ijambo ry’ Imana.

«Ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu» (Zaburi 115 :15-18). Twige uko twahindura isi, tukabaho itadutegeka ahubwo tuyitegeka muri Kristo Yesu.

Tuzabishobozwa n’iki?

a) Kudakunda Isi, ugahora wumva ko iwanyu ari mu ijuru, ko isi atari gakondo,
b) Abera ba kera bari bazi gakondo yabo, bikabatera kwihanganira imibabaro bahura na yo kuko barengeje amaso ibyo bareba bakaba bazi iyo bajya.

Igituma Isi idutegeka ikatwambura ubutware twahawe n’Imana, ni uko tutazi iyo tujya. Yesu yarengeje amaso umusaraba, areba ibyishimo byamushyizwe imbere.

Ihanganire ibyo ureba, agahinda wahuye na ko, amateka yawe mabi, ibikomere ntibigutegeke ngo bikubuze kubana n’Imana. Komerera muri Kristo Yesu, ubitegeke we kwemera gutegekwa na byo.

Pawulo yari yarateye intambwe mu byo kudategekwa n’ikintu cyose cyo mu isi.

Yaravuze ati «Njye nigishijwe guhaga no gusonza, nzi kuba muri byinshi no muri bike, ngashobozwa byose na Kristo umpa imbaraga» (Abafilipi 4 :13).

Satani yagerageje Yesu, amutegera ku mubiri amusaba guhindura ibuye umugati aranga kuko atari kwemera gutegekwa na kimwe; amwereka n’ubutunzi bw’isi na bwo ntiyemera kurekura ubutegetsi bwe; amwereka ijambo rivuga ko izamurinda imutegeka kwimanurira hasi ko Imana iri bumurinde ariko Yesu aramunesha.

Abafilipi 2:9-11 haranditswe ngo «Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru, ikamuha izina riruta ayandi mazina yose kuko yageragejwe akanesha byose».

Birababaje kubona umuntu ategekwa n’itabi, akakubwira ngo inzoga yamunaniye kuyireka, irari ry’ubusambanyi n’ibindi. Abameze batyo tubasengere, ariko ibyo byose utemeye guhagarara muri Kristo Yesu ngo aguhe ubutware bwo kubitegeka ntiwabishobora kuko mu mubiri nta na kimwe wabasha gutegeka.

Iga gukoresha ubutware uhabwa na Kristo Yesu, Imana izaguha imigisha yose wari warabikiwe muri Kristo Yesu, Amen.

Waremewe gutegeka, ntiwaremewe gutegekwa subirana ubutware bwawe. Kuva ukijijwe, wasubiranye ubutware bwawe. Ntuzongere kwemera gutegekwa n’ikintu na kimwe!

Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages