Uko iminsi igenda yigira ishira, niko umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya internet cyane cyane imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Instagram, Whatsapp n’izindi ukomeza kwiyongera kandi ukabona byitabirwa n’ingeri zitandukanye, abakuze, abana bato, urubyiruko n’abandi.
Dusubiye inyuma gato buri wese ureba kure ashobora kwibaza niba izi mbuga hari umusaruro nyakuri zatanga ku muntu w’Imana uzikoresha cyangwa zaba ziri mu bimutakariza umwanya gusa.
Mbere y’uko tujya ku bindi, ku bakoresha izi mbuga nkoranyambaga hari ibyiza byinshi muri rusange tuhabonera bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi birimo no kwagura ubusabane bwacu n’abacu baturi kure.
Ni byiza ariko ko ku bantu b’Imana n’abandi bose bayubaha tuyisaba kugira ubwenge buhagije kuri buri kintu cyose dukorera kuri izi mbuga, kuko Satani we ntasinzira na gato ahora arekereje, kandi afite amayeri menshi, nongere nti “amayeri menshi” kuburyo wowe umuntu, gutahura aya mayeri ya Satani yose, sinizera yuko rwose wabyibashisha wenyine udafite ubwenge butangwa n’imbaraga z’Imana, zikakubashisha gutuma ibyo ukorera kuri izi mbuga byose biba bizima kandi bifite umusaruro n’akamaro ku bugingo bw’abagusura n’abazigukurikiriraho.
Ni byiza rwose kandi ko, ibyo wahakorera byose byaba ari ibituma izina ry’Imana ryamamara, nibwo uzaba ukoze icyo usabwa nk’umwe mu bamenye Imana bazikoresha neza ndetse ube ugaragaje itandukaniro rizima n’abazikoresha uko bidakwiye.
Ibyanditswe byera Pawulo yagize ati: “…mujye mukorera byose guhimbaza Imana… sinishakira ikinyungura ubwanjye keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.” 1 Abakorinto 10: 31-33
Dufatiye ku rugero rwa hafi kugira ngo dusobanukirwe neza, reka dufatanye twibaze iki kintu gikunze kugaragara kuri bamwe na bamwe bakoresha izi mbuga. Aha turavuga bamwe na bamwe kuko tutemeje ko ari bose bibaho bityo.
Aha turibaza tuti: Kuki kuri izi mbuga nkoranyambaga twirirwaho, iyo umuntu abonye ifoto, video cyangwa inyandiko ivuga ku busambanyi yumva umutima we umukururira kuyikandaho ngo arebe n’ibindi bikurikira bijyanye nayo? Niba nawe ushishoza, nta kintu kidasanzwe wumva muri ibyo bintu cyo kwitondera?
Ngaho muntu w’Imana, reba nawe umwanya umara kuri facebook cyangwa igihe umara kuri Whatsapp uwugereranye n’umwanya ufata usoma ijambo ry’Imana. Irebeho muri ibi byombi umwanya munini uwutakaza hehe? Aha turavuga bamwe na bamwe kuko tutemeje ko ari bose bibaho gutya.
Umukiristu wiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga akwiye kuzirikana ko hari byinshi azajya ahahurira na byo bitari byiza na gato.
Rimwe na rimwe uzahasanga ibiguhamagarira gukora ibyaha runaka utabizi, noneho ujye wisanga icyo cyaha uhora ukigwamo ntusobanukirwe impamvu yabyo kuko uko ukomeza kubiha umwanya munini uko niko nabyo bikomeza kwishushanya byiyongera no kugwira mu bwonko bwawe ukazisanga warinjiye mu bubata bwabyo utabizi.
Niyo mpamvu ukwiriye rwose gushishoza no kwitwararika cyane igihe cyose urimo kuzikoresha, ukazirikana ko abo muzahahurira atari ko bose bafite intego nziza ziboneye nk’izawe. Hari benshi muzahahurira rwose usange indangagaciro za gikiristu ntizibarangwaho na mba, ari nayo mpamvu ukwiriye kumenya abo wemerera ubushuti abari bo kuri bene izo mbuga.
Birakwiye ko ababyeyi bajya bafata umwanya uhagije wo kuganiriza abana babo ku bijyanye n’imikoreshereze iboneye y’izi mbuga, bakabereka uburyo bwiza bwo kuzikoresha kuburyo aho kubaroha ahubwo zabagirira akamaro kuko imbuga ubwazo si mbi hari byinshi bizima bibaho tuzigiraho tukajijuka.
Iyo bitabaye bityo, mubyeyi ushobora kuba hari ibyo utabwira umwana wawe bitewe wenda n’umuco wacu cyangwa n’imyaka ye itamwemerera kubimubwira ako kanya, ariko utaba maso akajya abimenyera kuri izi mbuga, ndetse akamenya n’ibirenzeho utabizi kandi akabimenya nabi, bikamubera inzira y’imikurire ye idahwitse no gutakaza ikinyabupfura gikwiye umuntu.
Na none ni byiza gutekereza ku ngaruka zishobora kuba zakubaho biturutse ku mafoto, ubutumwa twohererezanya n’inyandiko dushyiraho kuri bene izi mbuga, tunazirikana ko izi mbuga ari ihuriro ry’abantu benshi batandukanye ku isi yose barimo imiryango, abakoresha (baba abo mu gihe urimo cyangwa n’ikizaza), inshuti n’abandi.
Aba n’abandi tutavuze, ni bimwe mu bikwiye gutuma dutekereza ko n’ibyo tuhandika byose bidapfa gusibangana kandi bibonwa na buri wese ku Isi. Uku kuba bibonwa na buri wese, ibyashyizwe kuri izi mbuga kuko biba bigaragaza ibiri mu mutwe w’ubyanditse, nibyo bitumwa ubibonye akujora akamenya urwego rw’imitekerereze yawe n’urwego agushyiramo.
Bakundwa bene Data, nitumenye kwita ku ngano y’igihe tumara kuri izi mbuga, tukibyaze umusaruro mu byiza gusa birimo n’ivugabutumwa, gukomezanya, guhumuriza ababaye n’ibindi
Nubwo tuvuga ibi ariko ntitwirengagije ko rwose hari ibyiza by’izi mbuga kuko ni ahantu hashobora gufasha umuntu kongera kubona abo yari yarabuze, by’umwihariko ku mukiristu ni ahantu habangutse ashobora kubyaza umusaruro ku buryo bufatika akwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu nyandiko, amafoto n’ibindi. Imana idufashe.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries



















TANGA IGITEKEREZO