Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, urufatiro rw’Imana ruracyahagaze kandi rwanditseho ikimenyetso ngo “Uwiteka azi abe” (2 Timoteyo 2:19), kandi abo yamenye atuma banamenyekana nk’uko byagenze kuri Dawidi. Nawe ntukihebe Imana irakuzi.
Izi nyigisho muzigezwaho na Pasiteri Shema Prince wo mu Itorero “Wells Salvation” mu Gihugu cy’u Buholandi
Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n’umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ze, ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri? Na we aramusubiza ati “mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya. (1 samuel 17:55)
Dawidi yari umuhungu wa munani mu bana ba Yesayi w’i Betelehemu, akazi ke kari ako kuragira intama za Se, usibye Se umubyara, na Bene Se n’intama yaragiraga, nta handi yari azwi, nk’uko tumaze kubibona.
Umugaba w’Ingabo za Isiraheli Abuneri ntiyari amuzi, Umwami Sawuli ntiyari amuzi, ariko Imana ishimwe kuko yo yari imuzi, kandi igihe cyagera ikamukoresha iby’ubutwari, igambiriye kumumenyekanisha ( 1Samweri 16:11-13).
Mu isi abantu bamenyekana kubera impamvu zitandukanye, hari abamenyekana kubera ibyiza bakora, hari n’abandi bamenyekana kubera ibibi bakora, na Yesu yabivuzeho, ati “Muzabamenyera ku mbuto zabo" Matayo 7:16.
Abantu bashobora kuba batakuzi, ndetse birashoboka ko n’inshuti cyangwa se umuryango bakwibuka iyo bakubonye, ariko ibyo ntibikakubabaze, kuko mu ijuru hariyo Imana ikuzi; iragukunda, kandi igufitiye imigambi myiza.
Ijambo ry’Imana dusoma muri “1Samuel 17:14” rivuga ko Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, babaga imbere y’umwami Sawuli; bagasangira na we kandi no ku rugamba baratabaranaga; mu gihe Dawidi we, yahoraga inyuma y’intama za se. Ariko umunsi wabaye umwe, Imana imupfupfunyura mu ishyamba, maze abari basanzwe bari imbere ye, baza inyuma ye.
Halleluyahhh! Imana nihagurukira kugutabara ntibizayifata imyaka cyangwa amezi. Oya, umunsi ni umwe gusa, habura iminsi ariko ntihabura umunsi. Umunsi Imana yavuze ngo “igihe umaze kuri uwo musozi (ibibazo) kirahagije, amateka yawe azahinduka mu kanya ko guhumbya kw’ijisho, ibyari amarira bizahinduka ibitwenge.” Halleluyahh!
Nshuti y’Imana, rekera aho kurira no kwiganyira wibaza ejo hazaza hawe, Imana yakuye Dawidi mu ntama ikamugira umwami, ntirahinduka; uko yari iri ejo n’uyu munsi ni ko iri, kandi ni ko izahora iteka ryose. Ibyo yakoreye Dawidi nawe yabigukorera, kandi n’aho yakuye Dawidi nawe yahagukura, ikakwicazanya n’ibikomangoma.
Ni ukuri Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. “Ibyakozwe n’intumwa 10:34”.
Bene Data, mbifurije kumenywa n’Imana, amahoro y’Imana abane namwe!
Izi nyigisho zakiriwe na Emma-Marie Umurerwa



















TANGA IGITEKEREZO