00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yesu atweza atarakaye atanaducyurira kuko azi ko dufite ibitwanduza tutabizi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 August 2016 saa 07:48
Yasuwe :

“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’Umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.” (1Abatesalonike 5:23-24)

Hari amagambo abiri y’ingenzi tugarukaho: Urukingo no Kubika ikintu mu buryo kitabora, ntikigage (Conserver). Ubugingo bwacu nicyo kintu cy’ingenzi cyonyine Kristo Yesu afite. Ntiyakundira ubugingo bwanjye kubura, kuko yabucunguje igiciro gikomeye. Nubwo agakiza twagaherewe ubuntu ariko Uwaducunguye we yarahenzwe kuko byamusabye gutanga ubuzima bwe.

Ibyo twacungujwe birahenze cyane. Mu isi duha agaciro ifeza n’izahabu (amafaranga, ubuntunzi,…), kandi urebye nabyo ntabyo dufite! Nyamara ibyo byose Bibiliya yo ivuga ko ari ibyangirika ubigereranyije n’amaraso y’igiciro ya Yesu. Ku bw’ ibyo rero tumare iminsi y’ubusuhuke bwacu dutinya! (1Petero 1:17-21)

Kubera ko ubugingo bubitse muri twe ari ikintu cyahenze Yesu wabuduhaye, nawe agomba kuzabumurika: Yesu azamurikira ubugingo bwacu Imana, Yo yaje gucungurira. Na none kandi Yesu azamurikira ubugingo bwacu Inteko y’ijuru, ari bo bamalayika batewe amatsiko n’ibyavuye mu byamubayeho ari mu isi. Kubera ko abamubonye mu ijuru bibajije icyo yabaye n’ahantu avuye. Aya matsiko rero yatewe n’uko Yesu yazamukanye inkovu kandi ntazo yari afite amanuka mu isi.

Kuki Imana yamurekeye inkovu?

A) Kugira ngo aho yaturutse (mu ijuru) bamenye ko aho avuye (mu isi) yasize ahakoze umurimo ukomeye kandi w’igiciro kinini.

B) Ikindi ni ukugira ngo izo nkovu zizacire urubanza abanze kumwumvira no kumwizera bose. Nicyo kizabamenyesha ko ari we Kristo Yesu nyawe w’ukuri.

C) Kandi izo nkovu za Kristo zizamutandukanya n’undi wese ushaka kwigira Kristo Yesu, ari we uri gukora mu mayoberane (2Abatesalonike 2:3-12). Izi nkovu kandi zizatuma abantu bamenya uwapfuye nyakuri uwo ari we. Yesu Kristo rero akora ibishoboka byose ngo ubwo bugingo bwacu twaboneye muri we bimuhenze gutyo atabubura.

Umuntu agizwe n’ibice 3: Umwuka, Umubiri n’Ubugingo. Ibi bice rero byose bigomba KWEZWA kandi BIKARINDWA, kugira ngo BITAZABAHO UMUGAYO. Kubyeza byo byarakozwe kandi birakomeje. Mwibuke Petero yanga kozwa ibirenge na Yesu. Yesu amubaza niba atazi gutandukanya kuhagirwa no kwezwa (ari kwo kozwa ibirenge). Abemeye Yesu bose bamaze kuhagirwa. Igisigaye ni ukujya mwoga gusa nkuko tubisoma muri Yohana 13:10.

Umurimo wo kwezwa Yesu yawukoze atwuhagira ibyaha, ubu akomeje kuwukora atweza kandi iyo atweza, atweza aho tureba, tuzi n’aho tutazi. Ikindi ni uko Yesu atweza atarakaye, ataducyurira. Na we arabizi ko dufite ibitwanduza tutabizi. Yesu ibyo adusaba kureka ni ibintu bitwanduza tubizi; mbese ugatangira kwandura ubyumva, unabireba. Ariko ibikwanduza utabizi reka ubiharire Uweza (Yesu Kristo). Kuko Uweza n’abezwa bose bakomotse ku Mana imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se. (Abaheburayo 2:11). Yesu ntakorwa n’ isoni zo kutwita bene Se, nubwo haba hari ibyatwanduje tutazi, atweza nk’uweza mwese Se.

Kwezwa mu mwuka

Hari ibitwanduza mu buryo bw’Umwuka. Iyo igihe kigoranye kije (Abafilipi 2:15) kizana umwuka wanduye nawo ukādukana n’ibyaha bishya. Umwuka wanduye nta kindi kiwunesha uretse undi Mwuka wejejwe kandi ukingiye ku buryo utanduzwa n’inzaduka z’ibyaha.

Nkuko iyo hari ibiiza cyangwa ibyorezo bije: nka Ebola, Macinya, Malaliya ikabije n’izindi; ababishinzwe bashaka inkingo zo gukingira abantu bahereye mu karere kafashwe, kandi bakingira abazima ntibakingira abarangije kufatwa. Ni ko na Yesu akingira Itorero. Urwo rukingo ntiruhabwa abantu bose, ahubwo ruhabwa abo azi ko bafite ubugingo buzima kugira ngo butanduzwa, kandi ubwo bugingo buba buri mu Itorero ni ubwe. Yesu rero akingira abantu bafite ubugingo bwe muri bo. Imana ishimwe.

Niyo mpamvu Pawulo yavuze ngo “Ibahamagara ni iyo kwizerwa kandi no kubikora izabikora.” Hari igihe umukristo ahura n’igihe kibi cy’ikiiza, ku buryo na bene se ntacyo bamumarira. Ariko ikimukura aho hantu hakomeye hatyo, akahava neza, ni urukundo Yesu amukunda rutuma amukorera igisa no kumwarura muri ako kaga, kubera urukundo akunda abe.

Kwezwa Umubiri. Umubiri uri mu bânzi bacu batatu, ukaba ari wo cyitso cy’abanzi bandi babiri: Isi na Satani, kuko aba bombi ntibagera ku bugingo badaciye mu mubiri, kubera yuko niwo uturanye n’ubugingo. Bahora bahanganye kuko umubiri uramanuka, Ubugingo bukazamuka; Umubiri ntuba ushaka gusenga nyamara Gusenga bitunga ubugingo. Iyo byanze rero Ubugingo butandukana n’umubiri bukizamukira.

Iyo Yesu abonye ko inkingo n’ibindi bitabashije kugufata kandi akabona adashaka kubura ubugingo bwawe, ntakwica ahubwo arakwimura. Nibwo buryo bwa nyuma Yesu yandurura ubugingo ngo butazimira. Hari ubwo aba abona ibyonnyi byakubanye byinshi akakujyana, ntaba ashaka ko wakomeza kwandurira ino aha. (Yesaya 57:1-2)

Burya buri gihingwa gifite uko gisarurwa cyangwa gitunganywa, kandi buri gihingwa gifite uko kibikwa. Nk’uko hari ibihingwa bito birindwa guhuzwa umuhûzo w’ubugi; urugero nk’uburo, ni ko na Kristo Yesu amenya neza rwose ko hari ahantu yagutunganiriza ariko ukangirika, ukagwa akakubura, bityo agahitamo kugutunganya mu buryo bukubabaza ariko ntugwe. Ukababarira hafi ye akureba, byose ari ukugira ngo ubugingo bwawe atabubura. (Yesaya 23 :28)

Kandi nk’uko ingano bashaka kuvugamo umutsima batirirwa bazishyiramo umuti, ngo bazihungire nk’izizahunikwa igihe kirekire ahubwo bagahita bazisya, niko Umukristo uzataha ijuru vuba, hari ubwo Yesu wacunguye ubugingo bwe atirirwa yemera ko ababazwa cyane kuko nta buhamya aba azatanga mu isi.

Ariko umuntu Kristo Yesu acisha mu mibabaro, mu mashuri akakaye, mu bigeragezo bikaze, uwo aba ari umurame kuko aba azigisha abandi, akagira umumaro binyuze mu gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yaciyemo. Niyo mpamvu Dawidi wamaze igihe kinini cyo kunyura mu ntambara yavuze ati “sinzapfa ahubwo nzarama, kugira ngo ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze” (Zaburi 118:117). Imana ishimwe, amina!

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages