Ubusanzwe tuziko Imana itagira ibyifuzo, ariko niyo ubwayo yerekanye ko ikeneye amasengesho yacu ku byifuzo byayo, aho Yesu yigishaga intumwa ze gusenga. (Matayo 6:7-13)
Bibiliya yerekana uburyo Yesu yigishije Intumwa ze gusenga, aziha ibyifuzo bitandatu.
Bitatu bibanza ni iby’Imana, ibindi bitatu bikurikira ni ibyacu:
1. Izina ryanjye ryubahwe (bigaragaza ko izi neza ko izina ryayo ritubahwa, ariko dusenze ryakubahwa).
2. Ubwami bwanjye buze (Imana ibabazwa nuko harabatazi ko ubwami bwayo bukwiye kuza mu mitima yabo, ariko abana b’Imana iyo basenze ubwami bw’Imana buraza, bugatura mu mitima ya bantu bayo.
Ibi byose Yesu yabibwiraga abigishwa be, arimo kubigisha uko bakwiye gusenga. Yababuzaga kujya basenga nk’indyarya, aho yavugaga ko zikunda gusenga zihagaze mu masinagogi no mu nsengero ndetse no mu nzira ngo abantu babarebe (Matayo 6 :5).
Imaze gutanga ibyifuzo byayo, Yesu aravuga ati: Namwe mwisengere musabe, mwibuke kandi ko ijambo ry’Imana rivuga ngo dusabe tuzahabwa, dushake tuzabona, dukomange ku rugi tuzakingurirwa.
1. Dusabe ibyo kurya bya buri munsi,
2. Ntiduhane mu bitwoshya,
3. Itubabarire ibyaha byacu.
Tubona ingero nyinshi z’aho Imana isaba abantu gusenga, kugirango ibone uko ibakorera ibyo bayisabye.
Tubona kandi ko, n’umwuka wera ajya adufasha gusenga kubera ko twebwe tutazi gusenga uko bikwiriye. Ariko ijambo ry’Imana ritwereka ko umwuka wera ariwo usabira abera nkuko Imana ishaka (Abaroma 8:26).
Gusenga bitera Imana gukora ibyo itari gukora (Yakobo 5:17) Aho Eliya yasabye ko imvura itagwa, Imana ikabikora nkuko Eliya yabivuze.



















TANGA IGITEKEREZO