Namwe basore, mugandukire abakuru, mukenyere kwicisha bugufi , kugira ngo mukorerane kuko Imana irwanya abibone, na ho abicisha bugufi ibahera ubuntu. Nuko twicishe bugufi munsi y’ukuboko kw’Imana gukomeye, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe. (1 Petero 5:5-7).
Benedata abakomeye n’aboroheje, dufite amahirwe adasanzwe, y’uko Imana yatumye tuyimenya, tukanamenya Yesu Kirisito umwana wayo, ari na we watumwe na yo, kuko binyuze muri we, twagiye tubona ingero nyinshi zerekana ko guca bugufi ari urufunguzo rw’umugisha uva ku Mana.
Twafata urugero rwa Zakayo wari umutware w’abasoresha, akaba umukungu cyane, Bibiliya ivuga ko rimwe yiyumvamo gushaka kubona Yesu, nyamara ku bw’ubugufi bwe ntibyamworohera, ariko yiyambura icyubahiro cye ngo yurira igiti, maze bimuviramo umugisha wo gucyura umukiza mu rugo rwe no mu bugingo bwe (Luka 19:1-11).
Uretse n’aba kandi abigishwa ba Yesu na bo bigeze kujya impaka bashaka kumenya uko bakwiye kurutanwa, maze Yesu mu kubasubiza ati “Abami b’amahanga barayategeka n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba Ruhekerababyeyi, ariko mwebwe ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje n’utwara abe nk’uhereza. (Luka 22:24-26).
Dusanga kandi ibisambo bibiri byabambanwe na Yesu ku musaraba, n’ubwo baziraga ibyo bakoze, mu gihe kimwe cyabwiraga Yesu ngo yikure ku musaraba na bo abibuke, kimwe muri byo cyagize guca bugufi cyingiga Yesu ngo akigirire ibambe mazekihagirira umugisha udasanzwe wo kubona ubugingo mu gihe haburanga gato ngo gipfe kinarimbuke, dore ko cyari gupfana ibyaha, ariko ku bwo guca bugufi ubuzima bwe buhita buhinduka.
Rimwe na rimwe biratugora guca bugufi bitewe n’ibyubahiro byo mu Isi tuba twahawe, nyamara ijambo ry’Imana ritubwira neza ngo Yesu ubwe n’ubwo yabanje kumera nk’Imana, ntiyatekereje ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka ko afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka, ntiyanga no gupfa urupfu rwo ku musaraba (Abafilipi 2:5-8).
Aha rero ukaba wakwibaza icyubahiro twe twashingiraho cyatubuza guca bugufi, cyane ko usanga ibiduhenda biba ari n’ibishira mu minsi mike, akaba ari yo mpamvu dusabwa kugira umutima nk’uwari muri Kirisito wo guca bugufi (Abafilipi 2:5).
Icyubahiro cyo muri iyi si gitambutsa benshi ahakomeye, gituma tubona inshuti n’iterambere muri rusange, kandi ni byiza turanabikeneye, ariko na none twibuke ko hari Imana yo mu Ijuru ari yo yo kubahwa no kwizerwa. Uwicishije bugufi imbere yayo arazamurwa, kandi yiteguye kudukoresha n’ibirenze ibi, cyo mureke duce bugufi dutsikamire ibyatuma twishyira hejuru bikadukururira ubwibone, maze dusingire urufunguzo ry’imigisha no kugirirwa neza na yo.



















TANGA IGITEKEREZO