“Babata hagati barababaza bati “ni mbaraga ki cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?” (Ibyakozwe n’Intuma 4, 7)
Uyu ni umurongo muri Bibiliya wibutsa ifatwa rya Petero na Yohana nyuma yo guhagurutsa umuntu wari uremaye wahoraga asabiriza ku irembo ry’urusengero.
Mu gihe aba bagabo bombi bahanyuraga bajya gusenga, uyu uwari utunzwe no gusaba nabo yarabasabye agira ngo hari icyo bari bumuhe. Nuko Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha, mu izina rya Yesu Kristu w’i Nazareti haguruka ugende.” Ni ko kumufata ukuboko aramuhagurutsa aba muzima ubwo atangira kugenda. (Ibyakozwe n’Intumwa 3, 1-7 )
Ngaho rero impaka ziravutse abantu bibaza uko uwari uremaye wahoraga asabiriza ku irembo ry’urusengero bamubonye yitera hejuru ashima Imana ari muzima.
Ibi byatumye benshi barushaho kwizera Imana ku bw’ubutumwa bwiza Petero yababwirije bamenya neza ko atari imbaraga za Petero na Yohana ubwabo zimukujije, ahubwo ko ari iz’Imana biturutse ku kwizera yagize.
Nyamara abakuru b’idini y’icyo gihe ntibabashaga kumva uburyo uwo muntu yakize ubumuga bwe kimwe, ni ko gufata Petero na Yohana ngo bababuze gukomeza kwigisha abantu mu izina rya Yesu kandi bategeka kubahana kuko batumaga benshi bakomeza kwizera.
“Babata hagati barababaza bati ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”
Petero ashize amanga yatangarije abari aho ko imbaraga Imana yakoresheje izura Yesu ari na zo zagize uruhare mu guhagurutsa uwari uremaye, agira ati “Mumenye mwese n’abantu bose ko ari izina rya Yesu Kristu w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye Imana uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.”
Muvandimwe turacyari mu gihe twibuka kuzuka kwa Yesu ku bamwizera. Menya ko Imana ifite imbaraga z’uburyo bwinshi. Izi mbaraga iziha abizeye bose. Ni na zo yakoresheje ikura Yesu mu bapfuye iramuzura imwicaza iburyo bwayo mu ijuru imushyira hejuru y’ubutware bwose, imbaraga zose, ubushobozi bwose, ubwami bwose n’izina ryose rivugwa muri iki gihe no mu bihe bizaza. (Abefeso 1,19-21).
Dusabe izi mbaraga zidukomeze hamwe n’igihe kigoye twinjiyemo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, twishingikirije ku izina rya Yesu kuko nk’uko yageragejwe abasha gutabara abageragezwa bose.



















TANGA IGITEKEREZO