Yesu uvugwa muri iyi nyandiko ni nawe uvugwa mu ijambo ry’Imana, wavutse kuri Mariya wari warasabwe na Yosefu mwene Yakobo, kavuka hatabayeho guhura kw’umugabo n’umugore, ahubwo yavutse kunda Nyina Mariya yasamye ku bw’umwuka wera, ni nawe kandi marayika yahamirije Yosefu ko ariwe uzakiza abantu ibyaha byabo nk’uko tubisanga mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 1: 18-23.
Uyu Yesu kandi, Imana ubwayo yamuhamirije imbere y’imbaga y’abantu bari baje kubatizwa na Yohana, maze avuye mu mazi abona ijuru ritandukanye, umwuka uramanuka umujyaho asa n’inuma ijwi rivugira mu ijuru, riti « Niwowe mwana wanjye nkunda nkakwishimira » Mariko 1 :11, yongera kandi guhamywa n’Imana ubwayo ko ari umwana wayo muri Luka 9 :35 ubwo yarabagiranaga arikumwe n’abigishwabe, bakamubona ahagararamye na na Mose na Eliya maze ijwi rikavugira mu gicu riti : « Nguyu umwana wanjye natoranyije mumwumvire».
Nyuma yo gusobanukirwa ko Yesu ari umwana w’Imana, kandi akaba yaraje mu Isi afite ubushobozi bwo gukiza umuntu ibyaha, biba bimwe mubitanga ubushobozi bwo guhamya ibyo cyane ushize amanga, dore ko ari n’inkuru nziza umuntu atakumva ngo ayihererane.
Uretse ibi kandi, mu byanditswe byera berekana bumwe mu bubasha budasanzwe yagiye agaragaza akiri hano ku Isi ,muri bwo twavuga ;
– Guhaza abantu ibihumbi bitanu ahereye ku mitsima itanu n’ifi ebyiri ( Luka 9 :10-17)
– Yirukanye abadayimoni benshi mu bantu (Matayo 8 :28 )
– Yakijije ababembe,akiza ikirema (Luka 5)
– Yahumuye impumyi (Mariko 8 : 22)
– Yarapfuye arazuka( Luka 23,24) n’ibindi.
Imirimo ya Yesu n’aho waceceka ntumuvuge yo ubwayo yakwivugira, ariko ni ngombwa cyane ko abantu bamumenye, bogeza iyo nkuru nziza kugirango n’abataramumenya bamumenye, cyane ko biri no mubyo yasize abwiye abigishwa be ati « Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data watwese, umwana n’umwuka wera,mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose » ( Matayo 28 : 19).
Ibi rero bisaba imbaraga z’umwuka wera ari nazo zashoboje petero guhamya yesu imbere y’ab’i Yudaya n’abatuye i Yelusalemu, akabahamiriza ko Yesu yapfuye akazuka kandi ko ari umwami, maze abantu benshi bumvise ibyo ngo bibacumita mu mitima, maze bumvira inama za Petero, abagera ku bihumbi bitatu barihana. (ibyak 2 :14-47).
Nyamara Petero n’ubwo yari yarabanye na Yesu cyane, ntibyari byamubujije kwihakana Yesu atarahabwa imbaraga z’umwuka (Matayo 26 :69), ariko ku bw’imbaraga z’umwuka ari nawe mufasha Yesu yari yarasezeranije abigishwa be yatumye bahamya Yesu mu byoroshye no mubikomeye, ndetse ntibatinya no gupfa( Ibyak 14,19 ;23 :12..), kugera ubwo guhamya kwabo bivuyemo icyambu gituma natwe tumenya Imana, bityo natwe ntidukwiye guceceka iyo nkuru nziza, ahari byazaviramo benshi guhirwa nk’uko natwe twahiriwe.



















TANGA IGITEKEREZO