Nyuma yo kubona ko umuziki Nyarwanda ufite akamaro kanini muri sosiyeti ndetse no kuzamura ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, na nyuma yo kubona ko aba bahanzi batazirikanwa kuburyo bugaragara, Itsinga MIMONISA ryateguye igikorwa cyo guhemba abahanzi ndetse n’abandi bakozi b’Imana b’indashyikirwa muri uyu mwaka.
Golden Gospel Award nk’igihembo kije bwa mbere mu mateka mu Rwanda, Itsinda MIMONISA niryo rizanye ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyo kujya hatangwa Awards kuri aba. Ibi bikaba bizajyana no kugaragaza isura nziza y’umuhanzi uririmbira Imana ndetse no kumushyigikira, bikaba ari muri urwo rwego uyu muryango wateguye igikorwa wise Golden Gospel Award nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iki gikorwa Bandora Moise.
Umuryango MIMONISA uvuga ko uje gufatanya n’amatorero mu kuzamura agaciro k’umurimo w’Imana nk’uko bitangazwa n’ushinzwe iyamamaza bikorwa muri iki gikorwa ariwe Ngendahimana Jean, avuga ko uyu mushinga uramutse ushyigikiwe ugashyirwa mu bikorwa nta kabuza ko batazongera kumva abahanzi bava muri gospel bajya mu ndirimbo z’Isi.
Akomeza avuga ko bitari ibyo gusa, kuko abahanzi bazatangira kubona n’ikibatunga binyujijwe mu bihangano byabo ndetse banamenyekane bitagoranye, dore ko uretse iki gikorwa itsinda MIMONISA rifite sitidiyo itunganya amajwi n’amashusho, by’umwihariko uyu muryango ukaba unita ku bahanzi bakizamuka, ari nako umenyekanisha ibikorwa byabo hirya no hino mu buryo butandukanye.
Ibyiciro biteganyijwe ko bizahembwa muri iki gikorwa harimo:
• Korali yitwaye neza (Best Gospel choir),
• Itsinda ryitwaye neza muri (Best Gospel Group),
• Umuhanzi wahize abandi mu njyana ya R&B ( R&B Best Gospel Singer,)
• Umuhanzi wahize abandi mu jyana Nyafurika (Best Afro Bit Gospel Singer),
• Uwahize abandi mu guteza imbere gospel (Best Gospel Promoter),
• Umuvugabutumwa ukunzwe kurusha abandi (Popular Evangelical Pastor or Father),
• Umuhanzi ukizamuka (Best Upcoming Gospel Artist,)
• Umuhanzi w’umugabo wahize abandi (Best Male Artist),
• Uwahize abandi mu gutunganya ibihangano (Best Gospel Producer),
• Umuhanzi w’umugabo w’umwaka(Best Male Singer of the Year),
• Umuhanzi w’umugore w’umwaka (Best Female Singer),
• Umuhanzi wigaragaje mu njyana ya Hip Hop (Hip Hop Gospel Singer),
Nk’uko ubuyobozi bw’iki gikorwa bubitangaza, biteganijwe ko kizaba mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka nta gihindutse, kuko imyiteguro igeze kure.
Dusoza twabatangariza ko MIMONISA, ari ijambo rikomoka ku rurimi rw’Iringara rishatse kuvuga ngo “IGARAGAZE”.
Foto:Kanyamibwa Patrick



















TANGA IGITEKEREZO