00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera urukundo akunda abanyarwanda, yifuza ko napfa yazashyingurwa mu Rwanda

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 12 March 2013 saa 08:23
Yasuwe :

Uyu ni umwe mu bashumba b’iterero, akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane ku isi witwa ’Sino Agueze’ wabitangaje ku rukuta rwe rwa Facebook, agaragaza ko akunda abanyarwanda n’igihugu cyabo cyane, ku buryo yumva ari na ho yazashyingurwa.
Hari kuwa kane w’icyumweru gishize, ubwo yandikaga ati: “Mu mahanga yose yo ku isi, nifuza kuzashyingurwa mu gihugu cy’u Rwanda umunsi napfuye. Urukundo mbafitiye rwambereye nk’icyorezo, numva ndi umwe na bo ku bw’amaraso yera”. Yabishimangiye kandi ashyira (…)

Uyu ni umwe mu bashumba b’iterero, akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane ku isi witwa ’Sino Agueze’ wabitangaje ku rukuta rwe rwa Facebook, agaragaza ko akunda abanyarwanda n’igihugu cyabo cyane, ku buryo yumva ari na ho yazashyingurwa.

Hari kuwa kane w’icyumweru gishize, ubwo yandikaga ati: “Mu mahanga yose yo ku isi, nifuza kuzashyingurwa mu gihugu cy’u Rwanda umunsi napfuye. Urukundo mbafitiye rwambereye nk’icyorezo, numva ndi umwe na bo ku bw’amaraso yera”. Yabishimangiye kandi ashyira ku rukuta rwe rwa Facebook amashusho y’indirimbo nshya ya Meddy, umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitwa “Holy Spirit”.

Sino Agueze, ni umuvugabutumwe yamamaye mu bihugu byinshi yazengurutse abwiriza ijambo ry’Imana, akaba yaravukiye mu Bwongereza, akurira muri Nigeria ariko ubu akaba atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Umuvugabutumwa Sino Agueze ari gutanga ikibwirizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages